RFL
Kigali

Dream Boys bataramiye muri Ambassador's Park mu gitaramo bitabiriye baherekejwe n'Indatwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/06/2018 12:19
0


Mu ijoro ryacyeye ni bwo Dream Boys bataramiye ku nshuro yabo ya kabiri muri Ambassador's Park mu gitaramo 'WEYOTAP' kiba buri wa Gatanu kuva Saa moya z'umugoroba. Dream Boys bageze kuri Ambassador's Park baherekejwe n'abafana babo 'Indatwa'.



WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngarukacyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko). Ni igitaramo kiba buri wa Gatanu w'icyumweru kikabera i Gikondo muri Ambassador's Park hagatumirwa umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kugira ngo asusurutse ababa bahasohokeye. 

Abahanzi bakomeye bamaze gutumirwa muri WEYOTAP harimo: Safi Madiba, Riderman, Mani Martin, Jules Sentore, King James n'abandi barimo na Dream Boys imaze kuhataramira inshuro ebyiri. By'akarusho amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko Dream Boys izajya itaramira muri Ambassador's Park i Gikondo buri wa Gatanu wa nyuma w'ukwezi.

Dream Boys

Dream Boys mu gitaramo bakoreye muri Ambassador's Park

Mu gitaramo Dream Boys yakoreye muri Ambassador's Park kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kamena 2018, cyanyuze bikomeye abacyitabiriye. Dream Boys yaje muri iki gitaramo iherekejwe n'abafana bayo bagera hafi ku 10. Dream Boys yaririmbye indirimbo zayo zinyuranye yaba izo mu gihe cya kera ndetse n'izo aba basore baherutse gushyira hanze. Dream Boys igizwe na Platini na TMC, abasore bakunzwe cyane mu muziki ndetse bafite agahigo ko kuba baregukanye irushanwa rikomeye hano mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star.

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 kuri Ambassador's Park harabera ikindi gitaramo gikomeye cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w'ubwigenge wahujwe n'umunsi wo kwibohora. Tariki 1 Nyakanga kandi ni umunsi mukuru w'aba Rasta ku isi yose, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru Ambassador's Park yatumiye gusa aba Rasta. Ni gitaramo cyiswe 'Happy Liberation Day' cyatumiwemo Natty Dread, Adjob Love, 2T Reagaman na Nesta. 

Ambassadors Park

Ikindi gitaramo kigiye kubera muri Ambassador's Park i Gikondo

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Dream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream Boys

Abitabiriye iki gitaramo bizihiwe bikomeye

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND