RFL
Kigali

Dr Scientific yasohoye amashusho y'indirimbo 'Twahisemo neza' yigisha abantu gufashanya no gukunda igihugu-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/06/2018 13:21
0


Dr Scientific umwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka ariko uri gukorana imbaraga nyinshi mu muziki we, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Twahisemo neza' ikubiyemo ubutumwa bwigisha abantu gufashanya no gukunda igihugu.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dr Scientific yadutangarije ko iyi ndirimbo ye 'Twahisemo neza' yayanditse ashaka guhamagarira abantu gufashanya no gukunda igihugu. Yagize ati: "Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwigisha abantu gufashanya ndetse no gukunda igihugu." Yakomeje avuga ku bikorwa bye by'umuziki.

Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific yadutangarije ko itsinda yatangije akaryita 'Vision Group', magingo aya yamaze kurihindurira izina, aryita Legends Group bisobanuye abanyabigwi. Ni itsinda abanamo n'umusore King The Winner, bakaba bafite intego yo kuzamura impano nshya mu muziki nyarwanda. Yagize ati:

Ubu dufite intego yo kuzamura impano y'umuziki wacu nka Legends groupe. Groupe yitwa Legends mu kinyarwanda ni Abanyabigwi. Twahisemo kwitwa Legends kuko ni yo ntego yacu twasanze Vision igira igihe irangirira ubu icyerekezo cyacu cyari kuba abanyabigwi, rero ubu turi abanyabigwi mu muziki nyarwanda kuko tuwumazemo igihe twarisobanukiwe.

Dr ScientificDr Scientific

Dr Scientific hamwe na King The Winner babana muri Legends Group 

REBA HANO 'TWAHISEMO NEZA' YA DR SCIENTIFIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND