RFL
Kigali

Dr Sam yisunze Jay Polly basubiranamo indirimbo 'Umwaka udasanzwe' mu kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/12/2017 19:48
2


Umuhanzi Dr Sam yisunze Jay Polly basubiranamo indirimbo ye yitwa 'Umwaka mushya' mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018.



Nkurunziza Sam uzwi mu muziki nka Dr Sam, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yayisubiyemo kugira ngo yongere kuyitura abanyarwanda bose mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru ya Noheli n'ubunani. Kuba yarayikoranye na Jay Polly yavuze ko Jay Polly ari inshuti ye kuva kera ndetse akaba ari umuraperi akunda na cyane ko afite abakunzi benshi ku isi, ikindi akaba agera aho Dr Sam atakwigeza.

UMVA HANO 'UMWAKA UDASANZWE' YA DR SAM FT JAY POLLY

Dr Sam yagize ati: "Jay Polly twabanye kuva cyera mu muziki ni yo mpamvu natekereje ko twakorana remix y'indirimbo yanjye yitwa 'Umwaka udasanzwe' ariko njye ntabwo nakunze kwigaragaza cyane. Indirimbo nakunze kurusha izindi ya Jay Kabaka man n'iyitwa Akanyarirajisho. Sinkunda gusohora indirimbo cyane kuko njye nkunda kuririmba bitewe n'igihe mboneye message y'icyo ngomba kuvugaho ni ukuvuga ngo hari igihe message y'icyo ngomba kuririmbaho ishobora gutinda cyangwa ikantungura. Iyi ndirimbo rero twasubiranyemo nongeye kuyitura abanyarwanda bose aho baherereye mbifuriza kuyibyina, Noheri nziza n'umwaka mushya muhire udasanzwe tugiye kwinjiramo. Impanvu ya kabiri nifashishije Jay nuko afite abafana benshi hirya no hino kw'isi njye ntari kugeraho ubu kubera ibikorwa afite by'intashyirwa."

UMVA HANO 'UMWAKA UDASANZWE' YA DR SAM FT JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigasba6 years ago
    Bdumva indirimbo yimpala niya makonikoshwa niya pedro someone umwaka urarangiye niyitwa happy new year zikiri imbere mu rwanda pe
  • Denise6 years ago
    kbsa iyi ndirimbo ni sawa





Inyarwanda BACKGROUND