Umuhanzi Dr Sam yisunze Jay Polly basubiranamo indirimbo ye yitwa 'Umwaka mushya' mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018.
Nkurunziza Sam uzwi mu muziki nka Dr Sam, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yayisubiyemo kugira ngo yongere kuyitura abanyarwanda bose mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru ya Noheli n'ubunani. Kuba yarayikoranye na Jay Polly yavuze ko Jay Polly ari inshuti ye kuva kera ndetse akaba ari umuraperi akunda na cyane ko afite abakunzi benshi ku isi, ikindi akaba agera aho Dr Sam atakwigeza.
UMVA HANO 'UMWAKA UDASANZWE' YA DR SAM FT JAY POLLY
Dr Sam yagize ati: "Jay Polly twabanye kuva cyera mu muziki ni yo mpamvu natekereje ko twakorana remix y'indirimbo yanjye yitwa 'Umwaka udasanzwe' ariko njye ntabwo nakunze kwigaragaza cyane. Indirimbo nakunze kurusha izindi ya Jay Kabaka man n'iyitwa Akanyarirajisho. Sinkunda gusohora indirimbo cyane kuko njye nkunda kuririmba bitewe n'igihe mboneye message y'icyo ngomba kuvugaho ni ukuvuga ngo hari igihe message y'icyo ngomba kuririmbaho ishobora gutinda cyangwa ikantungura. Iyi ndirimbo rero twasubiranyemo nongeye kuyitura abanyarwanda bose aho baherereye mbifuriza kuyibyina, Noheri nziza n'umwaka mushya muhire udasanzwe tugiye kwinjiramo. Impanvu ya kabiri nifashishije Jay nuko afite abafana benshi hirya no hino kw'isi njye ntari kugeraho ubu kubera ibikorwa afite by'intashyirwa."
TANGA IGITECYEREZO