RFL
Kigali

Dr. Paul yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Kundwa’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2018 18:02
0


Umuhanzi Habimana Paul ukoresha amazina ya Dr. Paul mu muziki yamaze gushyira indirimbo ye nshya yise ‘Kundwa’. Ni indirimbo ije yiyongera kuzirenga eshanu amaze gukora kuva atangiye gukora umuziki yakuze akunda kuva afite imyaka 13 y’amavuko.



Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nka “Nagukoreye iki”, “Narumiwe” ziyongera kuri iyi ndirimbo “Kundwa” yashyize hanze.  Yabwiye INYARWANDA ko yakuze akunda umuziki yumva azanawukora. Ku myaka 13 ngo nibwo yatangiye kumva yayoboka inzira y’inzu zitunganyamuziki ariko aza kuzitirwa n’amashuri.

Yavuze ko yabanje kunyura mu itsinda rya ‘Holly Stars’ ariko bikaza kwanga bitewe n’ubushobozi, ntibabasha gukora umuziki ngo bamenyekane. Akomeza avuga ko iby’umuziki yaje kubireka akomeza amashuri, aho arangirije amashuri ye yubura ya mpano.

dr

Dr.Paul yatangiye no gufata amashusho y'izindi ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Kundwa’ aba aririmba agira ati “…Rukundo nzagutonesha nkunyure….Mu mwijima nzamurika, ubuzima bwanjye buyoborwe nawe. Kundwa nyakugira Imana, Kundwa we bwiza bwanjye,” Dr.Paul yijeje ko agiye gukora ibihangano byiza kandi byubaka sosiyete Nyarwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO 'KUNDWA' YA DR PAUL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND