RFL
Kigali

Donald Trump yasubije Snoop Dogg wamugaragaje amurasa mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/03/2017 12:39
0


Nyuma y’iminsi ibiri umuraperi Snoop Dogg Dogg ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya Lavender, Perezida Donald Trump yasubije uyu muraperi aho ahanini yagarukaga ku gice yashyizemo arimo kumurasa.



Mu mashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa Mbere w’iki Cyumweru, abantu benshi bayigaragaramo baba basizwe amabara aho haba harimo umwe bise Ronald Klump bigaragara ko bagerageje kumusanisha na Donald Trump perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu ni nawe uhura n’igikundi cya Snoop maze agahita ahagarikwa akazamura amaboko mu kirere nkusaba imbabazi ariko uyu muraperi agahita amurasa mu mutwe akoresheje imbunda nto(pistolet) hagasohoka igishashi cy’umutuku cyanditseho ‘Bang’, bikunze gukoreshwa mu mikino y’abana ya ‘dessins animés’.

Snoop Dogg we ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yavuze ko atashakaga guteza urujijo ahubwo yatangaga ubutumwa bw'ingirakamaro

Nk’uko byari byitezwe na benshi babonye iyi ndirimbo, byabaye ngombwa ko Trump uzwiho kutaripfana asubiza Snoop aho yavugaga ko inganzo ye isa nk’iyazimye ndetse ko iyo aza kuba yarashe Obama yari guhita afungwa. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Trump yagize ati " Uribaza uko byari kuba bimeze iyo iyi nganzo ya Snoop Dogg irimo kuzima n'ibi byose arimo, iyo aba yarashe Perezida Obama? Yari guhita ajya muri gereza!"

Ku ruhande rwa Snoop Dogg we ubwo yasohoraga iyi ndirimbo yatangarije urubuga rwa Billboard ko yashatse ahanini kuririmba ibintu biriho, ibibazo byugarije isi kurusha kuririmba yinezeza. Yagize ati “ Ntekereza ko abantu benshi bakora indirimbo ziri aho zo kwinezeza, bakora iminsi mikuru ariko ntawita cyane ku bibazo by’ingutu …n’ibindi bibi byose byagakwiye kurindwa abantu, nuko rero nigiriye inama yo kuba mpagaritse ibyo bihangano byo mu tubyiniro ahubwo ngakora indirimbo zifite icyo zivuze muri iki gihe.”

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo  

Src: 7sur7 & Trace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND