RFL
Kigali

Donald Glover yavuye ku murongo wa internet nyuma y’aho amashusho y’indirirmbo ye 'This is America' atangiye kuvugwaho cyane

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/05/2018 23:18
0


Donald Glover uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Childish Gambino yatangaje ko yahagaritse gukoresha itumanaho rya murandasi yirinda kubona ibibi abanyamerika bamuvugaho nyuma y’aho abonye ko amashusho y’indirimbo ye This is America ibereye akavugwanabose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Muri videwo y’indirimbo “Thisi is America” imaze kurebwa inshuro miliyoni 87 mu minsi 6 gusa, umuhanzi Childish Gambino agaragaza ihohotera n’urugomo byifashishije impunda riri gukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikorerwa abirabura. Iki gisobanuro cy’indirimbo n’amashusho yayo byakuruye impaka ndende mu banyamerika, bamwe bahakana ibyo iyi videwo igaragaza abandi biganjemo abirabura bashyigikira ukuri kwayo.

Ku ruhande rwa Glover we, atangaza ko yashakaga gutanga igitekerezo cy’uko abibona adahamya ko ariko kuri kw’ibiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gisobanuro ni cyo cyatumye indirimbo This is America ivugwaho cyane bitera umuhanzi Gambino usanzwe ari n’umukinnyi wa filime ava ku murongo w’itumanaho rya internet. Yagize ati:

Inshuti zanjye zimaze iminsi zohereza ubutumwa, ariko mu by’ukuri simperuka kuri internet kuva iyi ndirimbo itangiye kuvugwaho cyane, ni bibi kuri njye, njye mbyumva cyane sinjya mbyihanganira, iyo mbonye umuntu amvuze nabi ndamushaka ku mbuga nkoranyambaga nkamubuza ,nkamubwira nti “nturi umuntu mwiza"

Iyi videwo y’indirimbo yaciye ururondogoro abanyamerika,imibyinire irimo yayobowe n’umukobwa w’umunyarwandakazi Sherrie Silver ukomoka mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. Aganira n’itangazamakuru Sherrie Silver wanabyinnye muri iyi ndirimbo yasobanuye impamvu yahisemo gukoresha uburyo by’imibyinire agaragaza muri iyi ndirimbo. Yagize ati:

Hari ubutumwa bwijimye muri yo, ni iyo mpamvu bashatse ko tuba umucyo w’aya mashusho. Muzi uko abana ari abaziranenge kandi baba batazi byinshi biri kuba. Twari hariya ngo duseke kandi duhe ibyishimo buri wese uyireba, kuko inyuma hari byinshi by’umwijima n’ukuri kweruye bigaragazwa.

Sherrie Silver

Donald Glover usanzwe ari umukinnyi wa filime ndetse n’umunyarwenya agiye kugaragara kandi muri filime nshya ya star wars yiswe solo,aho azakinana n’ibindi byamamare muri cinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Alden Ehrenreich na Emilia Clarke. 

Kanda hano urebe amashusho (videwo) y’indirimbo This America ya Donald Glover uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Childish Gambino.

 Source:The independent .co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND