RFL
Kigali

Djihad Bizimana yerekanywe nk’umukinnyi wa Beveren aca agahigo k’umukinnyi uhenze mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2018 16:52
1


Bizimana Djihad yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi, iyi kipe ikazamutangaho ibihumbi 200 by’Ama Euro bivuze ko arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Djihad yabaye umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi.



Bizimana Djihad wari umaze hafi ibyumweru bitatu akora igeragezwa yaje kuritsinda, ndetse atsinda n’ibizamini by’ubuzima ahita asinyishwa amasezerano y’imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi. Igisigaye magingo aya ni ukugabana aya mafaranga n’ikipe ya APR FC uyu mukinnyi avuyemo.

Bizimana Djihad yakinnye muri Etincellles, aza kubakira izina cyane muri Rayon Sports, aho yavuye ajya muri APR FC ari nayo agiye i Burayi avuyemo iyi akazabanza akayikinira kugeza ubwo shampiyona y’ u Bubiligi izaba irangira cyane ko iri kugana ku musozo akazatangirana na shampiyona itaha ya 2018-2019. Uyu mukinnyi yerekeje ku mugabane w’uburayi afashijwe n’umwe mu banyarwanda bamaze iminsi barangije kwiga ibyo kuranga no kugura abakinnyi Eto’o Mupenzi wabyize mu gihugu cy’u Bubiligi.

Twagerageje kumuvugisha (Eto'o Mupenzi) kuri telefone ntibyadukundira ngo aduhe amakuru arambuye ku bya Djihad Bizimana. Nyuma ya Bizimana Djihad haravugwa abandi bakinnyi nka Muhire Kevin ndetse na Lague bose bashobora kwerekeza ku mugabane w'uburayi kugerageza amahirwe.

DjihadDjihadBizimana Djihad yamaze kwemezwa nk'umukinnyi w'iyi kipe ikomeye mu BubiligiDjihadMupenzi Eto ubanza i Buryo ni we wafashije Djihad Bizimana kuba agiye (aha yari kumwe na Rajou wakiniye Rayon Sport na Kiyovu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude5 years ago
    ewaan uyumukinnyi yarabikwire kabisa kuko numuhanga.





Inyarwanda BACKGROUND