RFL
Kigali

Donat myugariro w’Amagaju Fc arashinjwa ubujura n’inkumi bakundanaga we akabyita uburakari bwo kubengwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2017 10:20
21


Nsengiyumva Djafari uzwi nka Donat ni umukinnyi w’ikipe y’Amagaju akaba muri iyi minsi ari mu nduru n’inkumi yitwa Angel Husna bari bamaze iminsi bari mu rukundo dore ko uyu mukobwa ashinja uyu mukinnyi kumwibira telefone ariko waganira n’uyu mukinnyi akakubwira ko uyu mukobwa afite ikibazo cy’ihungabana nyuma y'uko amubenze.



Ikibazo ku ruhande rw’umukobwa …

Tuganira na Angel inkumi yahoze ikundana na Nsengiyumva Djafari myugariro w’Amagaju yagize ati

Mu by'ukuri twakundanyeho iminsi itari myinshi nk’ukwezi ku mpamvu zacu turatandukana. Nyuma byararangiye nk'abantu babanye yambwiye ko anshaka njya kumureba, nageze iwe telefone yanjye yashizemo umuriro, ndayimuha ngo ayinshyirire kuri chargeur, twari twicaye mu cyumba ambwira ko agiye kuyicomeka muri salon. Amasaha nakenereye telefone nyimwatse andangira aho njya kuyifata ndayibura mbimubwiye ambwira ko atazi ahantu ubwo yagiye, nanjye ndamwihorera numva ko wenda yaba ayifite wenda ayinyimye ngo arebe ibyo nganira n'abandi basore cyangwa ibindi numvaga atayitwara.

Angel

Angel Husna ushinja Donat kumwibira telefone

Angel Husna ahamya ko yaje kumenya ko Djafari amufitiye telefone, mu magambo ye agira ati”Nyuma nibwo naje kumenya ko ayifite kuko n'abashuti be bakunze kugenda bambwira ko ayifite, nkajya nyimwaka ageraho akajya ahindura numero nyuma nza kubona numero asigaye akoresha.” Inyarwanda twabajije Angel Husna niba iyo terefone ari iyo yari yaraguze cyangwa ari impano uyu mukinnyi yaba yaramuhaye, avuga ko ari iyo yari yariguriye nta mpano yamuhaye. Abajijwe ubwoko bw’iyi telefone Angel yavuze ko ari Huwei P7.

Angel Husna ahamya ko ikimubabaza ari uko iyo ahuye n’uyu mukinnyi agiye kumwaka telefone ye ahita amukwepa ugasanga ahinduye amayira cyangwa yamuhamagara yakumva ariwe agahita amukupa.

Djafari Myugariro w’Amagaju ntahakana ikibazo cya telefone ariko ngo asanga kuba uyu mukobwa yasariye kujya muri Polisi no mu bitangazamakuru ari ihahamuka ry'uko yamubenze kandi akimukunda…

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com akimara kumva ibyo uyu mukobwa avuga, yegereye Djafari tumubaza icyo abivugaho, ahita ahamya ko ntakabuza iri ari ihungabana uyu mukobwa afite kuko yamubenze mu gihe uyu mukobwa ngo yamukundaga. Donat ntiyigeze ahakana ko uyu mukobwa atamuzi, yanahamije ko bakundanye icyakora nyuma yuko amubenze ngo igikomere uyu mukobwa yagize kikaba ari cyo gitumye yirukira mu itangazamakuru no muri Polisi amushinja kwiba telefone. Uyu mukinnyi avuga uko byagenze ku bya telefone yagize ati:

Urumva ko njye nari ndi kumwe nawe mu cyumba nk’umu chr wanjye turi kuganira ubanza wenda hari umujura watwinjiranye akayiba, we yaketse ko ari umukozi wanjye wayibye ndetse anamujyana kuri Polisi babura ibimenyetso ava aho yumvise ko wasanga ari umujura watwinjiranye dore ko twayihamagaraga tukumva umuntu uyifite ari mu rusaku. Biza kurangirira aho.

Djafari abajijwe icyo akeka ko kihishe inyuma y’ibi uyu mukobwa yatangaje yagize ati”Urumva ibi bimaze nk’amezi atatu tubana mu buzima busanzwe ariko umukobwa akinkunda, we akumva ko twakomeza kuba aba chr kandi njyewe nkumva ko twabihagarika, kumubwira ko ibyanjye nawe byarangiye niho amakimbirane yatangiriye. Nubu ndakubwiye mubwiye ngo dusubirane ibyo arimo yabihagarika kumubwira ko tugomba kurekana nibyo byamubabaje yumva ashaka kunsebya, kunjyana muri polisi, ngaho nawe reba iyo telefone itari irengeje n’ibihumbi mirongo… njye ndi umuntu ufite akazi ndumva ntakwandavurira iyo telefone.”

Yakomeje agira ati”Nawe reba telefone imaze amezi atatu bayitwaye ubu nibwo yibutse kuyinyishyuza? Aravuga ngo hari abakinnyi bagenzi banjye banshinja kuba nyifite ariko ndibaza ko niba yaragiye muri polisi azazana abo bakinnyi kuko uwo mukobwa afite ikibazo. Njye ndi umuntu w’umugabo sinakwiba telefone byongeye ishaje, ndi umuntu ufite akazi mbisubiremo pe. Telefone bayibye turi kumwe arabyihanganira nk'umuntu twakundanaga yatashye abishinja umukozi wanjye, nyuma yuko mubenze ubu arampindukiranye ngo ni njye wayibye, arabeshya uyu mukobwa aka ni akababaro kuko namubenze kandi akinkunda. Niyihangane bizashira azabona n'abandi, abasore ni benshi.”

djafariNsengiyumva Djafari ubwo yasinyaga amasezerano mu Amagaju

Ngayo nguko uko Angel Husna na Nsengiyumva Djafari uzwi nka Donat ubu bamaze kwatsanyaho umuriro umwe ashinja undi ubujura undi nawe agahamya ko ikibyihishe inyuma ari uko yamubenze kandi akimukunda akaba yambariye kumusebya, gusa aba bombi icyo bahuriyeho ni uko basabye umunyamakuru wa Inyarwanda.com kudakoresha amajwi yabo mu nkuru kubera impamvu zabo bwite kabone ko umunyamakuru we ayafite. Kuri ubu uyu mukobwa akaba yaramaze gutanga ikirego muri Polisi.

Nsengiyumva Djafari bita Donat wahoze ari myugariro wa Rwamagana City yasinye uyu mwaka  amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y'Amagaju iba mu karere ka Nyamagabe iwabo w'uyu mukobwa nawe wibera muri aka karere. Uyu mukinnyi akaba yaranyuze muri Sec Academy, Etincelles, Gicumbi na Marines na Rwamagana City yavuyemo ajya mu Amagaju.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • okoko7 years ago
    ikiryabarezi
  • robert7 years ago
    Umukobwa usa gutya yasarira umuhungu nkawe wumujura wikihagararaho usebeje amagaju Pee umwanyumwe uravugango ikibazo cya fone ntugihakana Ubundi ngo nihungabana
  • King Ally7 years ago
    Bwana Djafari Assalam alaikum warahmatullah wa barakatuh. Njye nawe turaziranye neza (ukiri muri SEC) , ibyo byo gutwara telephone simbikuziho, ariko kdi nk'umuvandimwe ibi byo kujya mu itangazamakuru akenshi byica career y'umukinnyi, wikwishyira ku karubanda, niba koko warakundanye n'uwo mukobwa mwibigira birebire ahubwo nk'umuntu mwabanye ndetse mwanakundanyeho mufatanye kugura indi, ubundi urwo rukundo mwasangiye mureke kurushyira ku karubanda kuko sinzi niba hari icyo bizatanga kwirirwa babandika ntibizagarura iyo telephone nkeka ko itanahenze kuburyo mwajya mu nduru. Nibigukundira umvugishe, ndakubwira icyo wakora.
  • Roger7 years ago
    kuva Nabahosindumva ihungabana ritewe nurukundo ryatuma umuntu ashinja undi ubujura. Ahubwo Donat yabuze icyo yakwireguza rwose. ngewe ndabizi neza Husna ntiyasarira Uyu musore kariya kageni, cyaneko atariwe wenyine winjiye mubuzima bwa Husna.
  • MP SAVE HOUSE7 years ago
    NITWA PATRICK BAKUNZE KWITA PASTER ,DONA NDAMUZI TWARABANYE GATO MURI SEC ACADEMY,GUSA NDUMVA UKO MUZI ATAKWIBA KUKO NUMWANA UGIRA IKINYABUPFURA UVUGA MACYE ,
  • paul7 years ago
    Sinemerako ukinnyi w,amagaju ariwe watera ihahamuka Ange,ahubwo mutangaze izindi mpamvu nyazo,sitarimo ubugoryi bwo mukinnyi.
  • Alan 7 years ago
    Hhhh Ange iyi ndaya bayiroze abana bato Rusizi,Huye,Kigali hose akora amabara
  • Mahoro7 years ago
    Aka gasore wasanga karatinze guhembwa nta prime de match kaherukaga kakayikenuza! Ubundi se kiki yagiye kuyicomeka muri salon? Iyo ayishyira aho nawe acomeka? Ariko harya ubundi ngo bari bahugiye mu biki bituma babinjirana ntibabimenye? Abayobozi b'Amagaju murabe mwumva, Djafar afatirwe ibihano, kandi asubize telefoni ya cheri we! Avuga ko ari umukozi ubwo azahembwe havuyemo iyo telefoni.
  • okoko7 years ago
    urumva mwari murikurwanira mu cyumba kuko ariwe wari uri hejuru arigusakuza umukozi akariro kamuzengereje yifoka 4ne ari wowe ......???? so muduhe amahoro ....
  • vicker7 years ago
    reka reka mn,Angel ntago yasarira umuntu nkawe kbsa,wenda wari wifitiye akabazo urayikenuza,ariko ntiwisobanuze ihahamuka
  • cloude7 years ago
    Ange ndamuzi simukuru uwo musore ntiyamusarira abavuga ko akunda abana bato se ko batavuzeko ari sugermammy???dona nareke kumusebya avuge ibindi kuko ntiyamusarira.
  • pamela7 years ago
    Uwo musore nareke kwiregura mumafuti ikigaragara phone yarayitwaye,uvuga ko ange akunda abana arindaya ndumva arukurengera kuko ange ntaruta uriya musore!!!!!
  • hubert7 years ago
    Ahahahhaha aka nakumiro uwomukobwa ntarukundo agira kubiryo wamusaza wakanawe kinumupira ureke ubujura twe iyinkuru twayumvise kera mwiteje abantu gusa
  • marlene7 years ago
    kweekweeekwee !!! Alan njye ntacyo mvuze
  • Nana7 years ago
    Ariko ab'ubu muransetsa koko! umva wa musore we uretse n'uwo mwakundanye, n'undi mwaba mufite icyo muhuriyeho, urugero mwiganye, mwaturanye, mwakoranye se,... ntimwakagombye kwishyira hanze gutya. mufashe mukemure ikibazo niba uri umukozi koko ukaba ukorera n'amafaranga nkuko ubivuga. naho kwiha rubanda no gusebanya nta kiza kibibamo
  • Date7 years ago
    hAHAHAHHAHAHHAHHAHAH
  • Farouk7 years ago
    Bro nabonye ibyakubayeho gusa sinkuziho ubujura wikwita kurayo magambo bavuze yose agusesereza nabo baguca intege haranira gukora cyane icyaguteza imbere kd ijambo ry'Imana riravuga ngo ibyakera ntibizibukwa.
  • Janvier7 years ago
    Ibyisi namabanga ndaQ Burya naha bigezeeeee Musigeho kwiha isi sha!
  • Nyamagabe7 years ago
    Ibi ntibisanzwe i Nyamagabe. Cyakora ubwo hadutse ibiryabarezi murakenyere mukomeze.
  • aliane7 years ago
    Ibiryabarezi sabakobwa gusa nuyu wibye yakitwacyo peeee natange ibyabandi





Inyarwanda BACKGROUND