Nsengiyumva Djafari uzwi nka Donat ni umukinnyi w’ikipe y’Amagaju akaba muri iyi minsi ari mu nduru n’inkumi yitwa Angel Husna bari bamaze iminsi bari mu rukundo dore ko uyu mukobwa ashinja uyu mukinnyi kumwibira telefone ariko waganira n’uyu mukinnyi akakubwira ko uyu mukobwa afite ikibazo cy’ihungabana nyuma y'uko amubenze.
Ikibazo ku ruhande rw’umukobwa …
Tuganira na Angel inkumi yahoze ikundana na Nsengiyumva Djafari myugariro w’Amagaju yagize ati
Mu by'ukuri twakundanyeho iminsi itari myinshi nk’ukwezi ku mpamvu zacu turatandukana. Nyuma byararangiye nk'abantu babanye yambwiye ko anshaka njya kumureba, nageze iwe telefone yanjye yashizemo umuriro, ndayimuha ngo ayinshyirire kuri chargeur, twari twicaye mu cyumba ambwira ko agiye kuyicomeka muri salon. Amasaha nakenereye telefone nyimwatse andangira aho njya kuyifata ndayibura mbimubwiye ambwira ko atazi ahantu ubwo yagiye, nanjye ndamwihorera numva ko wenda yaba ayifite wenda ayinyimye ngo arebe ibyo nganira n'abandi basore cyangwa ibindi numvaga atayitwara.
Angel Husna ushinja Donat kumwibira telefone
Angel Husna ahamya ko yaje kumenya ko Djafari amufitiye telefone, mu magambo ye agira ati”Nyuma nibwo naje kumenya ko ayifite kuko n'abashuti be bakunze kugenda bambwira ko ayifite, nkajya nyimwaka ageraho akajya ahindura numero nyuma nza kubona numero asigaye akoresha.” Inyarwanda twabajije Angel Husna niba iyo terefone ari iyo yari yaraguze cyangwa ari impano uyu mukinnyi yaba yaramuhaye, avuga ko ari iyo yari yariguriye nta mpano yamuhaye. Abajijwe ubwoko bw’iyi telefone Angel yavuze ko ari Huwei P7.
Angel Husna ahamya ko ikimubabaza ari uko iyo ahuye n’uyu mukinnyi agiye kumwaka telefone ye ahita amukwepa ugasanga ahinduye amayira cyangwa yamuhamagara yakumva ariwe agahita amukupa.
Djafari Myugariro w’Amagaju ntahakana ikibazo cya telefone ariko ngo asanga kuba uyu mukobwa yasariye kujya muri Polisi no mu bitangazamakuru ari ihahamuka ry'uko yamubenze kandi akimukunda…
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com akimara kumva ibyo uyu mukobwa avuga, yegereye Djafari tumubaza icyo abivugaho, ahita ahamya ko ntakabuza iri ari ihungabana uyu mukobwa afite kuko yamubenze mu gihe uyu mukobwa ngo yamukundaga. Donat ntiyigeze ahakana ko uyu mukobwa atamuzi, yanahamije ko bakundanye icyakora nyuma yuko amubenze ngo igikomere uyu mukobwa yagize kikaba ari cyo gitumye yirukira mu itangazamakuru no muri Polisi amushinja kwiba telefone. Uyu mukinnyi avuga uko byagenze ku bya telefone yagize ati:
Urumva ko njye nari ndi kumwe nawe mu cyumba nk’umu chr wanjye turi kuganira ubanza wenda hari umujura watwinjiranye akayiba, we yaketse ko ari umukozi wanjye wayibye ndetse anamujyana kuri Polisi babura ibimenyetso ava aho yumvise ko wasanga ari umujura watwinjiranye dore ko twayihamagaraga tukumva umuntu uyifite ari mu rusaku. Biza kurangirira aho.
Djafari abajijwe icyo akeka ko kihishe inyuma y’ibi uyu mukobwa yatangaje yagize ati”Urumva ibi bimaze nk’amezi atatu tubana mu buzima busanzwe ariko umukobwa akinkunda, we akumva ko twakomeza kuba aba chr kandi njyewe nkumva ko twabihagarika, kumubwira ko ibyanjye nawe byarangiye niho amakimbirane yatangiriye. Nubu ndakubwiye mubwiye ngo dusubirane ibyo arimo yabihagarika kumubwira ko tugomba kurekana nibyo byamubabaje yumva ashaka kunsebya, kunjyana muri polisi, ngaho nawe reba iyo telefone itari irengeje n’ibihumbi mirongo… njye ndi umuntu ufite akazi ndumva ntakwandavurira iyo telefone.”
Yakomeje agira ati”Nawe reba telefone imaze amezi atatu bayitwaye ubu nibwo yibutse kuyinyishyuza? Aravuga ngo hari abakinnyi bagenzi banjye banshinja kuba nyifite ariko ndibaza ko niba yaragiye muri polisi azazana abo bakinnyi kuko uwo mukobwa afite ikibazo. Njye ndi umuntu w’umugabo sinakwiba telefone byongeye ishaje, ndi umuntu ufite akazi mbisubiremo pe. Telefone bayibye turi kumwe arabyihanganira nk'umuntu twakundanaga yatashye abishinja umukozi wanjye, nyuma yuko mubenze ubu arampindukiranye ngo ni njye wayibye, arabeshya uyu mukobwa aka ni akababaro kuko namubenze kandi akinkunda. Niyihangane bizashira azabona n'abandi, abasore ni benshi.”
Nsengiyumva Djafari ubwo yasinyaga amasezerano mu Amagaju
Ngayo nguko uko Angel Husna na Nsengiyumva Djafari uzwi nka Donat ubu bamaze kwatsanyaho umuriro umwe ashinja undi ubujura undi nawe agahamya ko ikibyihishe inyuma ari uko yamubenze kandi akimukunda akaba yambariye kumusebya, gusa aba bombi icyo bahuriyeho ni uko basabye umunyamakuru wa Inyarwanda.com kudakoresha amajwi yabo mu nkuru kubera impamvu zabo bwite kabone ko umunyamakuru we ayafite. Kuri ubu uyu mukobwa akaba yaramaze gutanga ikirego muri Polisi.
Nsengiyumva Djafari bita Donat wahoze ari myugariro wa Rwamagana City yasinye uyu mwaka amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y'Amagaju iba mu karere ka Nyamagabe iwabo w'uyu mukobwa nawe wibera muri aka karere. Uyu mukinnyi akaba yaranyuze muri Sec Academy, Etincelles, Gicumbi na Marines na Rwamagana City yavuyemo ajya mu Amagaju.
TANGA IGITECYEREZO