RFL
Kigali

Dj Theo, Dj Phil Peter na Dj Pius bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya ‘Silent Disco’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2018 11:13
0


Inzu ireberera inyungu z’abahanzi 'Kiwundo Entertainment' yateguye igitaramo ‘Silent Disco’ bizabera Gusto Italiano. Abazabyitabira bazasusurutswa na Dj Theo, Deejay Pius ndetse na MC/DJ Phil Peter.



‘Silent Disco’ ni igitaramo winjiramo bakaguha 'Ecouteurs' ubundi ukumva umuziki aba Djs banyuranye baba bacuranga cyane ko haba hari aba Djs benshi batanahuje n’imirongo, ku buryo ushobora kubyina imiziki y’aba Djs batatu icyarimwe umwe agobwa gato uhindura ushaka ahari umuziki uryoshye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018 nyuma y’umuganda rusange w’igihugu, Dj Theo, Dj Phil Peter ndetse na Dj Pius bazataramira abazasohokera Gusto Italiano iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, ahateganye na Papyrus. Kwinjira muri iki gitaramo no ubuntu. Abazacyitabira bashyizwe igorora dore ko uzagura ibinyobwa bine azongezwa kimwe. Hazaba hari kandi umuziki uryoheye amatwi ndetse no koga muri piscine ni ubuntu.

Dj Theo

Kwinjira ni ubuntu muri  'Silent Disco'

Dj Theo yahoze ari ‘Dj’ wihariye wa Kitoko Bibarwa ubwo yari akiri mu Rwanda, na n'ubu aracyakomeje uyu mwuga. Dj Pius afatanya uyu mwuga no kuririmba aho amaze kugira indirimbo zikunzwe na benshi. Mc/Dj Phil Peter asanzwe ari Umunyamakuru wa Radio Isango Star ariko ubifatanya n’ibikorwa bitandukanye by’umuziki.

REBA HANO INDIRIMBO 'IWACU' BY DEEJAY PIUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND