RFL
Kigali

Dj Shooter ukorera Uganda yifashishijwe mu bitaramo byo kumurika album 'Iwacu' ya Dj Pius

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2018 7:42
0


Umunyarwanda Dj Shooter ukorera umwuga w’ubu ‘Dj’s’ mu gihugu cya Uganda yahamagariwe kuvangavanga umuziki mu bitaramo umunyamuziki Dj Pius[Rukabuza] agiye kumurikiramo album, bizabera mu mujyi wa Kigali na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.



Murengera Norbert wamamaye nka Dj Shooter asanzwe akorera muri Uganda mu kabari kitwa Wink. Yaje i Kigali mu bitaramo byo gushyira hanze album y’umuhanzi Dj Pius. Uyu musore akaba afite akazi gakomeye ko gususurutsa abazitabira ibi bitaramo bigiye kubera i Kigali na Musanze.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, yavuze ko agiye gutangira  gukorera akazi ke muri Uganda n’U Rwanda n’ahandi. Yagize ati “Ni ukuvuga, ubu ngiye gutangira kwagura umwuga wanjye ntakuvuga ngo ni mu gihugu runaka. Ngiye kwagura isoko, njye nkorera Kampala, Nairobi na Kigali.”

Yungamo ati “ Ubwo ni mu mwuga w’’ubu ‘Dj’s mu tubari, kuri Radio, Televiziyo, gukora events zitandukanye cyane cyane Silent Disco kuko ariho hagaragara competition  z’aba ‘Dj’s’. Ndatangira gukorana n’abandi ba Dj’s ndetse n’abahanzi bo muri East Africa ku buryo buzwi.”

umunyarwanda

Uyu musore yakoze mu bitaramo bitandukanye birimo: Blanket and Wine 2018 iba buri mwaka ikabera muri Uganda; yakoze kandi mu bitaramo by’i Kigali nka: My 250 Concert yarimo Tekno wo muri Nigeria, Rwanda Fiesta yarimo Diamond Platnmuz, Kigali Fashion Week 2016. Niwe kandi wateguye igitaramo kitwaga ‘I’m a turn table’ cyahuje aba Dj’s bose bo muri Kigali.

Tariki 3 Kanama 2018 nibwo Dj Pius azakora igitaramo cye cya mbere mu mujyi wa Kigali. Tariki 4 Kanama 2018 azakomereza urugendo rw’ibitaramo mu mujyi wa Musanze, azafashwa n’abahanzi barimo Dr Jose Chameleone, Weasel, Pallaso ndetse na Big Fizzo. Hiyongereyeho abahanzi bo mu Rwanda ari bo;Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina, Bruce Melody, Riderman, Social Mula na Neptunez Band.

Uganda

shooter Dj

Dj Shooter

Dj Shooter asanzwe akora mu bitaramo bitandukanye

Pius Rukabuza agiye gusohora Album ye ya mbere nk'umuhanzi

Dj Pius aherutse gushyira hanze indirimbo 'Iwacu' yanitiriye Album

safi madiba

Dj Pius

Dj Shooter

DjDj Shooter yatumiwe muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND