RFL
Kigali

Dj Princess Flor yegukanye igihembo cy’umu Dj ukomeye mu Banyafurika baba mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2018 10:41
0


Kuva tariki 1 Werurwe 2018 nibwo mu Bubiligi hatangiye irushanwa ryo guhemba abanya Afurika bahiga abandi mu batuye cyangwa baba mu Bubiligi, aha hahatanaga abanya Africa 56 bari mu byiciro 20,umunyarwanda umwe rukumbi wari urimo ni Dj Princess Flo uyu uzwiho kuvangavanga imiziki mu tubyiniro ndetse no mu bitaramo bikomeye.



Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yegukanye igihembo cya ‘Meilleur Dj de la diaspora’ cyangwa se umu Dj mwiza mu banya Afurika baba mu gihugu cy’Ububiligi, iki kikaba ari igihembo cyatanzwe mu itangwa ry’ibihembo byiswe ‘Africain Lion Awards’ yari ibaye ku nshuro ya mbere ariko igiye kujya ihoraho mu rwego rwo guhemba abanya Afurika bahiga abandi mu bikorwa mu batuye mu gihugu cy’Ububiligi byabaye tariki 20 Gicurasi 2018.

Dj Princess FlorCharly na Nina bari baherekeje uyu mukobwa mu birori byatangiwemo ibihembo

Ku nshuro ya mbere ya Africain Lion Awards uyu munyarwandakazi akaba yegukanye igihembo cye cya mbere akaba ari nawe munyarwanda wari wahatanaga gusa ndetse ntanabandi bo muri aka karere u Rwanda rutuyemo bahatanaga. Uyu ubwo yajyaga gufata ibihembo yari ashyigikiwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Rugira Amandin wari witabiriye uyu muhango ndetse na Charly na Nina bari baherekeje uyu mukobwa muri ibi birori byatangiwemo ibihembo.

Dj Princess FlorAmbasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi (Hagati) nawe yari yitabiriye uyu muhango

Dj Princess Flor ni umwe mubakobwa b’abanyarwandakazi bavangavanga imiziki babahanga uyu akaba amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika yo mu gihugu cy’Ububiligi cyane cyane abanya Afurika batuye muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi gituwe nabanya Afurika batari bake.

Dj Princess FlorDj Princess FlorDj Princess FlorDj Princess Flor nyuma yo kwegukana igihembo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND