RFL
Kigali

Dj Princess Flor wamamaye mu Bubiligi yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘No Compliketo’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2018 12:17
2


Dj Princess Flor ni umwe mu banyarwandakazi b’ibyamamare mu gihugu cy’Ububiligi aho azwiho cyane kuba ari umucuranzi uvangavanga muzika neza mu tubyiniro two mu Bubiligi, uyu mukobwa wamamaye cyane no mu Rwanda kuri ubu yamaze no kwinjira mu muziki aho yanamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘No Compliketo’.



Uyu mukobwa mu minsi ishize wari uherutse no kwegukana igihembo cya Africain Lion Award 2018 nkumu Dj mwiza yanahise ashyira hanze indirimbo ye nshya  ikanaba iya mbere ashyize hanze dore ko ubusanzwe nubwo yari umu Dj mwiza ariko atari umuhanzi yajyaga acuranga izabandi gusa ariko magingo aya uyu mukobwa akaba agiye gutangira kujya avangamo ni ize bwite mu gihe ari gucurangira abantu.

Dj Princess FlorDj Princess Flor aherutse guhembwa nk'umu Dj mwiza w'umunyafurika uba mu Bubiligi

Dj Princess Flor ni umwe mubakobwa b’abanyarwandakazi bavangavanga imiziki babahanga uyu akaba amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika yo mu gihugu cy’Ububiligi cyane cyane abanya Afurika batuye muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi gituwe nabanya Afurika batari bake. Uyu mukobwa indirimbo ye ya mbere yayikoranye n’umuhanzi R Tagg umuhanzi nawe w’umunyarwanda uba mu Bubiligi.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'NO COMPLICATO' YA DJ PRINCESS FLOR NA R TAGG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    barahaze
  • eric5 years ago
    c'est genre dj khaled quoi ntabyinshi yivugira mundirimbo ye, gusa courage ni nziza





Inyarwanda BACKGROUND