RFL
Kigali

Dj Princess Flor wamamaye mu kuvangavanga imiziki mu Bubiligi agiye gucurangira i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2018 9:43
0


Mu bacuranzi bavangavanga imiziki b'ibyamamare mu Bubiligi harimo n'umunyarwandakazi Dj Princess Flor uyu uri mubakunzwe cyane dore ko akunze gucurangira mu tubyiniro dukomeye mu gihugu cy'UBubiligi. uyu munyarwandakazi ariko kandi ninawe ukunze kwifashishwa iyo hakenewe umu Dj mu bitaramo bikomeye bihuza abanyarwanda mu Bubiligi.



Uyu mukobwa w'umunyarwandakazi uri mubakunzwe mu Bubiligi muri iyi minsi agiye gucurangira mu Rwanda aho yaje gutera ingabo mu bitugu aba Djs bavangavanga imiziki bagenzi be baba hano mu Rwanda bihurije mu itsinda rya 1K Entertainment, iri rikaba itsinda ryaba Djs bahujwe na Dj Focus ndetse na Dj Pius bahamya ko bakoze iri tsinda mu rwego rwo gushaka uko bakorana mu guteza imbere umwuga wabo.

Dj Princess Flor

Dj Princess Flor agiye gucurangira i Kigali

Iki gitaramo Dj Princess Flor agiye gucurangira i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 26 Ukwakira 2018 muri Wakanda Villa ahahoze hitwa Kaizen. aha uyu mukobwa akazaba ahacurangira mbere y'amasaha make ngo uyu mucuranzikazi ajye gucurangira i Nairobi dore ko tariki 27 Ukwakira 2018 azaba acuranga muri B Club aho Meddy azaba ataramira kuri uwo munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND