RFL
Kigali

DJ Pius yasubije abibaza ko yaba yararetse ibyo kuvanga umuziki akimurira imirimo ye mu kuririmba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/10/2017 12:13
0


Dj Pius yamenyekanye bwa mbere nk’umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu kuvangavanga muzika (DJ) ariko nanone akaza kuba n’umuhanzi wari mu itsinda rya Two 4 Real (ryasenyutse). Ibi byaje gutuma, Pius, atangira kuririmba wenyine 'Solo'.



DJ Pius, yatangiye kumenyekana ubwo yacurangaga mu tubari, mu bitaramo no mu tubyiniro

Kuba atakigaragara cyane aho benshi bari bamumenyereye, byatumaga benshi bibaza ko yaba yarabivuyemo cyangwa yarabirutishije muzika cyane ko ubu ari umwe mu bahanzi  bakomeye u Rwanda rufite cyane ko ari n'umwe mu bamaze kubaka izina yaba mu Rwanda no mu karere.Dj PiusDj Pius kuri ubu ni umuhanzi ukunze no kuririmba cyane mu buryo bwa Live

Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera uyu muhanzi kugira ngo agire byinshi atangaza kuri iki kibazo.  Dj Pius yatangarije Inyarwanda.com ko yahisemo kuba agabanyije umwanya yahaga ibyo kuvangavanga imiziki ahubwo agaha igihe muzika nk’umuhanzi icyakora ngo ntabwo yaretse umwuga nanone wo kuvangavanga imiziki.

Dj Pius

Dj Pius yakoranye na Good Lyfe indirimbo

Dj Pius yagize ati” nabonye ntabiha umwanya ungana byose mpitamo gufata aba Djs bagenzi banjye mbahuriza muri kompanyi yanjye nshya  bityo aho bampaye akazi nk’umu Dj nkabaha ubafasha nanjye wenda nkaba nahanyura nkabikora nk’iminota ingahe nkanaririmba bityo urumva kuba mfite kompanyi y’aba Djs mfatanya nabo bituma ntava mu mwuga ariko ntibinamfate umwanya munini cyane ko n’ubuhanzi bwanjye nabwo mba nshaka kubuha umwanya.”

Bamwe mu bo Dj Pius yahise atangirana nabo muri kompanyi ye yitwa ‘Tousand Hill Entertainment’ harimo Dj Coxx, Dj Phocus, Dj Dream n'abandi benshi. Aha Dj Pius yatangaje ko agereranyije impamvu yaba yarahisemo gukurikira muzika ari uko ariho abona hazava amafaranga gusa nanone ntasige gutyo umwuga we wa cyera.Dj Pius

Dj Pius yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Jose Chameleone

Muri muzika Dj Pius yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017 aribwo azashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘You Got It’ iyi izasohokana n’amashusho ikaba ibanjirije indirimbo uyu mugabo yakoranye na Lady Jaydee umunyatanzaniyakazi wubatse izina rikomeye mu karere.

REBA HANO INDIRIMBO IHERUKA YA DJ PIUS 'WABULILA WA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND