Dj Pius yamenyekanye bwa mbere nk’umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu kuvangavanga muzika (DJ) ariko nanone akaza kuba n’umuhanzi wari mu itsinda rya Two 4 Real (ryasenyutse). Ibi byaje gutuma, Pius, atangira kuririmba wenyine 'Solo'.
DJ Pius, yatangiye kumenyekana ubwo yacurangaga mu tubari, mu bitaramo no mu tubyiniro
Kuba atakigaragara cyane aho benshi bari bamumenyereye, byatumaga benshi bibaza ko yaba yarabivuyemo cyangwa yarabirutishije muzika cyane ko ubu ari umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite cyane ko ari n'umwe mu bamaze kubaka izina yaba mu Rwanda no mu karere.Dj Pius kuri ubu ni umuhanzi ukunze no kuririmba cyane mu buryo bwa Live
Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera uyu muhanzi kugira ngo agire byinshi atangaza kuri iki kibazo. Dj Pius yatangarije Inyarwanda.com ko yahisemo kuba agabanyije umwanya yahaga ibyo kuvangavanga imiziki ahubwo agaha igihe muzika nk’umuhanzi icyakora ngo ntabwo yaretse umwuga nanone wo kuvangavanga imiziki.
Dj Pius yakoranye na Good Lyfe indirimbo
Dj Pius yagize ati” nabonye ntabiha umwanya ungana byose mpitamo gufata aba Djs bagenzi banjye mbahuriza muri kompanyi yanjye nshya bityo aho bampaye akazi nk’umu Dj nkabaha ubafasha nanjye wenda nkaba nahanyura nkabikora nk’iminota ingahe nkanaririmba bityo urumva kuba mfite kompanyi y’aba Djs mfatanya nabo bituma ntava mu mwuga ariko ntibinamfate umwanya munini cyane ko n’ubuhanzi bwanjye nabwo mba nshaka kubuha umwanya.”
Bamwe mu bo Dj Pius yahise atangirana nabo muri kompanyi ye yitwa ‘Tousand Hill Entertainment’ harimo Dj Coxx, Dj Phocus, Dj Dream n'abandi benshi. Aha Dj Pius yatangaje ko agereranyije impamvu yaba yarahisemo gukurikira muzika ari uko ariho abona hazava amafaranga gusa nanone ntasige gutyo umwuga we wa cyera.
Dj Pius yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Jose Chameleone
Muri muzika Dj Pius yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017 aribwo azashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘You Got It’ iyi izasohokana n’amashusho ikaba ibanjirije indirimbo uyu mugabo yakoranye na Lady Jaydee umunyatanzaniyakazi wubatse izina rikomeye mu karere.
TANGA IGITECYEREZO