Dj Pius ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane muri iyi myaka mike itambutse ndetse umurindi we nubu uracyakomeje. Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Two 4 Real ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya, magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo yitiriwe Album ye nshya ‘Iwacu’ ndetse akaba yanamaze gutangaza itariki azayimurikiraho.
Uyu muhanzi wamamaye mu njyana Nyafurika, indirimbo ye nshya yashyize hanze iravuga ibigwi igihugu cye cy’u Rwanda mu gihe ubu ari mu myiteguro yo kumurika Album ye nshya yise ‘Iwacu’ akaba ari nayo ndirimbo yamaze gushyira hanze mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi ba muzika by’umwihariko abakunda ibihangano bye.
Iwacu indirimbo ya Dj Pius
Iyi Album nshya ya Dj Pius ‘Iwacu’ azayimurikira mu gitaramo kizaba tariki 3 Kanama 2018 n'ubwo amakuru menshi y’iki gitaramo uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko azayatangaza mu minsi mike iri imbere. Iyi ndirimbo nshya ya Dj Pius mu buryo bw’amajwi yakozwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.
REBA HANO INDIRIMBO ‘IWACU’ YA DJ PIUS
TANGA IGITECYEREZO