RFL
Kigali

Dj Pius yashyize hanze indirimbo yitiriye Album ye ‘Iwacu’ anatangaza itariki azayimurikiraho-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/05/2018 9:59
1


Dj Pius ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane muri iyi myaka mike itambutse ndetse umurindi we nubu uracyakomeje. Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Two 4 Real ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya, magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo yitiriwe Album ye nshya ‘Iwacu’ ndetse akaba yanamaze gutangaza itariki azayimurikiraho.



Uyu muhanzi wamamaye mu njyana Nyafurika, indirimbo ye nshya yashyize hanze iravuga ibigwi igihugu cye cy’u Rwanda mu gihe ubu ari mu myiteguro yo kumurika Album ye nshya yise ‘Iwacu’ akaba ari nayo ndirimbo yamaze gushyira hanze mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi ba muzika by’umwihariko abakunda ibihangano bye.

dj piusIwacu indirimbo ya Dj Pius

Iyi Album nshya ya Dj Pius ‘Iwacu’ azayimurikira mu gitaramo kizaba tariki 3 Kanama 2018 n'ubwo amakuru menshi y’iki gitaramo uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko azayatangaza mu minsi mike iri imbere. Iyi ndirimbo nshya ya Dj Pius mu buryo bw’amajwi yakozwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.

REBA HANO INDIRIMBO ‘IWACU’ YA DJ PIUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyitunga Oscar5 years ago
    Hoshi genda ubanze ujye gucyura umugore, uve muri aya manjwe, ntimukabe abagabo-mbwa





Inyarwanda BACKGROUND