RFL
Kigali

Dj Pius yageze i Paris muri gahunda y'igitaramo azahuriramo na Farious, Charly na Nina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/03/2017 10:16
3


Umuhanzi Dj Pius ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 9 Werurwe 2017 yahagurutse i Kigali yerekeza mu Bufaransa i Paris aho afite igitaramo azahuriramo na Farious, Charly na Nina kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017. Kuri uyu wa 10 Werurwe mu gitondo akaba ari bwo yageze i Paris.



Dj Pius yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kane Tariki 9 Werurwe 2017 aho byitezwe ko Charly na Nina ndetse na Farious nabo bari buhamusange dore ko bahaguruka mu Bubiligi ahagana mu ma saa sita berekeza mu Bufaransa nyuma y’igitaramo bakoreye i Bruxelle.

Dj Pius yakabaye yarajyanye n'abandi mu Bubiligi gusa ibyangombwa bye byatinze gato dore ko yari yabisabye atinzeho gato nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Uyu muhanzi kandi usibye iki gitaramo azafatanya n'aba bahanzi bagenzi be kizabera mu Bufaransa, bazahava berekeza mu Busuwisi aho bafite igitaramo tariki 18 Werurwe 2017 mu rugendo rw’ibitaramo bari gukorera mu bihugu bitandukanye by’Iburayi.Dj Pius

Dj Pius akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe yerekeje i Paris

Dj Pius

Dj Pius mu ndege yerekeje i Paris

Uyu musore ‘DJ Pius’ ahagurutse mu Rwanda mu gihe indirimbo ye ’Agatako’ yakoranye na Chameleone iri guhatanira igihembo muri Zzina Awards’17, ibihembo bitegurwa na Radiyo ya Galax FM imwe mu maradiyo akomeye mu gihugu cya Uganda.

Dj PiusDj Pius

Dj Pius ku butaka bw'i Paris

charly na nina

Charly na Nina, Farious na Dj Pius bagiye guhurira mu gitaramo cyateguwe na Decent Entertainment ya Muyoboke Alex






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DaVINA7 years ago
    Nineza kbxa BAMAMARA
  • 7 years ago
    ndebera ukuntu yiyambitse sha nitaza murwaye imisonga muza muzankubite
  • 7 years ago
    musaza turahari uyu muziki tugomba kuwucunda tu porte de saint cloud ? hhhaaa nimurugo wangu!





Inyarwanda BACKGROUND