RFL
Kigali

Dj Pius wari umaze iminsi i Burayi yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/03/2017 17:09
1


Umuhanzi Dj Pius yari amaze iminsi abarizwa k'umugabane w’Uburayi aho yanakoze ibitaramo binyuranye mu bihugu birimo Ubufaransa ndetse n’Ubusuwisi. Uyu muhanzi wari ugiye kuzuza ibyumweru bitatu ku mugabane w’Uburayi yamaze kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2017.



Ubwo umunyamakuru yamaraga kubona amakuru yuko Dj Pius yaba yageze i Kigali yifuje kuvugana nawe maze ku murongo wa telefone uyu muhanzi abasha kumuhamiriza ko koko yageze i Kigali nubwo yavuganaga umunaniro yagize ati” Nageze i Kigali saa sita z’amanywa kuri uyu wa mbere ariko ndacyananiwe ubu ngiye kuryama nduhuke.”

Dj Pius

Dj Pius hano yari kumwe  na Big Dom mbere yuko ahaguruka mu Bufaransa ku kibuga cy'indege aho yahagurukiye aza mu Rwanda

Dj Pius yahagurutse i Paris ho mu Bufaransa kuri iki cyumweru tariki 26 Werurwe 2017. Uyu muhanzi usibye ibitaramo yakoreye i Burayi, byanavuzwe kandi nawe ahamya ko hari amasezerano yagiranye na Trace Tv yo kuyibera umukozi akazaba umwe mu bashinzwe ibirori, guhitamo no gupanga imiziki ica kuri iyi televiziyo. Gusa byinshi kuri aya masezerano Dj Pius yari yavuze ko azabitangaza nyuma yo kuva mu Bufaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric7 years ago
    uriya muntu uri inyuma yabo ko mbona ari kazungu clever wabaye inzobe





Inyarwanda BACKGROUND