RFL
Kigali

Dj Pius wari umaze icyumweru muri Uganda yakatiye Tanzania mu bikorwa bya muzika -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/09/2017 12:20
0


Dj Pius mu minsi ishize yari yerekeje muri Uganda aho yari yitabiriye ibitaramo binyuranye birimo ibyo yagombaga gufashamo umuhanzi Geosteady ubwo yamurikaga album ye mu mpera z’icyumweru gitaha. Kuri ubu uyu mugabo yahise yerekeza muri Tanzania aho ahugiye mu bikorwa bya muzika.



Dj Pius wari werekeje Uganda ari kumwe n’abahanzikazi Charly na Nina, yarabasize we yerekeza muri Tanzania mu gihe bo bageze i Kigali kuri uyu wa kane tariki 14 Nzeri 2017 basize mugenzi wabo wari werekeje Dar es Salaam aho ubu ari na magingo aya.

Dj PiusDj Pius ubwo yerekezaga muri Tanzania yabimenyeshsje abamukurikira

Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na Dj Pus yatangaje ko ataramenya neza igihe azagarukira cyane ko ari mu bikorwa bya muzika aho kugeza ubu yatangiye gukora indirimbo ari gukorana n’umusore wakoranye indirimbo 'Seduce' me na Ali Kiba nyuma yo gukora iyi ndirimbo uyu mugabo akazahita ayifatira amashusho nkuko nawe abitangaza.

REBA HANO AMASHUSHO YA 'WABULILA WA' YA DJ PIUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND