RFL
Kigali

Dj Pius wamaze gutangaza abahanzi bose bazamufasha mu bitaramo byo kumurika Album ye nshya agiye kubanza kuyumvisha abantu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 17:07
0


Mu minsi ishize ni bwo Dj Pius yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Iwacu’ akaba yaranahise ayitirira Album ye nshya azamurika mu minsi iri imbere. Nyuma yo gutangaza ibitaramo bibiri azamurikiramo iyi Album ye nshya, yanatangaje abahanzi bose bazifatanya mu bitaramo anatangaza igitaramo cyo kumvisha abantu indirimbo ziri kuri Album.



Ibi bitaramo Dj Pius yamaze gutangaza amatariki bizabera aho tariki 3 Kanama 2018 igitaramo cye cya mbere kizabera mu mujyi wa Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza azaba ari mu myanya y’icybahiro bizaba bisaba 150000frw mugihe Tariki 4 Kanama 2018 bakazaba bataramira mu mujyi wa Musanze aho kwinjira bizaba ari 1000frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro . Ibitaramo byose bigamije kumurika Album nshya ya DJ Pius wamenyekaniye mu itsinda rya Two4Real kuri ubu akaba yaratangiye gukora umuziki ku giti cye aho atakibarizwa mu itsinda.

Dj PiusIbitaramo bya Dj ubwo azaba amurikira album mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Musanze

Iyi ni yo Album ya mbere Dj Pius agiye kumurika kuva yatangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye. Yatangarije Inyarwanda.com ko abahanzi bose bazamufasha muri ibi bitaramo ari; Dr Jose Chameleone, Pallaso, Weasel ndetse na Big Fizzo bazaba baturutse hanze y’u Rwanda. Nyuma yaba hakiyongeraho aba hano mu Rwanda aribo;Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina, Bruce Melody, Riderman, Social Mula na Neptunez Band.

Dj PiusDj Pius agiye kumvisha abakunzi ba muzika indirimbo ziri kuri Album ye mbere yuko akora igitaramo cya rutura

Gusa mbere yuko ibi bitaramo bigera uyu muhanzi yateguye igitaramo gito cyo kumvisha ku mugaragaro abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya ‘Iwacu’, ibi birori byo kumva izi ndirimbo bikazabera Kimihurura ahitwa ‘Gusto Bar & Restaurent’ imbere neza y’akabyiniro kazwi nka Papyrus , kwinjira muri ibi birori bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018 bikazaba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND