RFL
Kigali

Dj Pius asanga abajyanama b’abahanzi (Managers) baba mu Rwanda ari babiri gusa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2017 10:19
3


Dj Pius ni umuhanzi umaze kuzamura izina rye muri muzika nyarwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2017 yari yatumiwe kuri Radiyo Rwanda. Uyu muhanzi yaje gutangaza ko yemera abajyanama (Managers) babiri gusa muri muzika nyarwanda.



Uyu muhanzi wari yatumiwe mu kiganiro ‘Amahumbezi’ gica kuri Radiyo Rwanda yaje kubazwa niba afite ‘Manager’ maze avuga ko ntawe, abajijwe uburyo akoranamo na Muyoboke Alex bakunze kugaragara bari kumwe, Dj Pius yatangaje ko bakorana nk’inshuti ariko ko atari umujyanama we.Umunyamakuru yahise amubaza impamvu badakorana ngo amubere umujyanama, Dj Pius avuga ko biterwa nuko Muyoboke Alex aba afite akazi kenshi bityo ngo kereka abashije kureka Charly na Nina.

muyobokeDj Pius asanga Muyoboke Alex ari umwe mu bagabo b'abajyanama beza mu Rwanda 

Dj Pius yabajijwe niba ntawundi mujyanama abona mu Rwanda bakorana maze uyu mugabo ahita avuga ko usibye Muyoboke undi bakorana ari Clement Ishimwe ariko nawe akaba afite Butera Knowless atareka. Dj Pius yabajijwe n’umunyamakuru niba ntawundi mujyanama abona wamubera umujyanama abyamaganira kure abaza umunyamakuru ati “Wowe se hari undi uzi ufite izina n’ibikorwa yakoze ku buryo yambera umujyanama?” . Dj Pius yahise ahamya ko azakomeza akigira inama gahoro gahoro.

Mutunzi ClementIshimwe Clement umujyanama wa Knowless nawe Dj Pius amubonamo ubushobozi bwo kuba ari umujyanama mwiza muri muzika

Tubibutse ko Dj Pius ari kuzenguruka ku maradiyo yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Wabulila wa’, aha akaba ari naho yavugiye ko abajyanama b’abahanzi abona mu Rwanda bakoze ari babiri gusa akanabavuga mu mazina nyamara mu gihe hari abandi benshi bakunze kuvuga ko ari abajyanama beza b’abahanzi.

Umva hano Wabulila wa indirimbo nshya ya Dj Pius






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamasa7 years ago
    Uvugishije ukuri kabisa bro pius! Nanjye nemera umusaza Clement sanaaa.
  • 7 years ago
    Askyi aka nako, ubuse karirimbye iki
  • 7 years ago
    Cyakora avuze akantu nanjye nari narabonye, management za hano zishobora umuhanzi umwe iyo zimurengeje, abarenzeho baba bameze nkabafana buwo,lol. Murebe urban boys muri superlevel cg knowless muri kina. Impamvu muyoboke akora neza mbona aruko yiha umuhanzi umwe bagakorana





Inyarwanda BACKGROUND