RFL
Kigali

Dj Pius ari mu byishimo by'igitaramo cye cyahuriranye n'umunsi w'ikiruhuko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/07/2018 9:35
0


Dj Pius ni umwe mu bahanzi babanyarwanda muri iyi minsi bari mu bihe bikomeye dore ko ari gutegura ibitaramo bikomeye byo kumurika Album ye ya mbere nk'umuhanzi ku giti cye, uyu musore usa naho iminsi y'igitaramo cye yegereje ari mubyishimo bikomeye nyuma yuko igitaramo cye gihuriranye n'umunsi w'ikiruhuko cyatanzwe na Leta.



Ibitaramo bya Dj Pius harimo icyo azakorera mu mujyi wa Kigali tariki 3 Kanama 2018 iki akaba ari nacyo cyahuriranye n'umunsi w'ikiruhuko dore ko uyu ari umunsi ukomeye w'Umuganura, uyu muhanzi akaba yabwiye Inyarwanda.com ko ari amahirwe kuba byabaye umunsi w'ikiruhuko dore ko abantu bazaba biriwe mu rugo bazaba bashaka gusohoka bagataramirwa nabahanzi banyuranye bazamufasha kurusha uko abantu baba bavuye mu mirimo agahita abazana mu gitaramo cye.

Dj PiusUmunsi Dj Pius azakoreraho igitaramo wahuriranye n'umunsi w'ikiruhuko

Usibye iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, Dj Pius bukeye bwaho ni ukuvuga tariki 4 Kanama 2018 azahita akorera igitaramo mu karere ka Musanze aha naho azaba aherekejwe nabahanzi bakomeye bazitabira igitaramo cye. aha muri aba bahanzi umuntu yavuga ingero nka Jose Chameleone, Big Fizzo, Weasel na Pallaso ndetse nabanyarwanda banyuranye barimo; Dream Boys, Urban Boys, Charly na Nina,Bruce Melody, Social Mula,Uncle Austin na Jules Sentore.

Dj Pius

Igitaramo cya Dj Pius

Ibitaramo bya Dj Pius bibura iminsi mike cyane ngo bibe kuri ubu amatike yabyo yatangiye kugurishwa ahantu hanyuranye harimo nayo wasanga kuri Gusto Italiano imbere ya Papyrus. kwinjira muri iki gitaramo kizabera i Kigali bikaba ari 5000frw, 10000frw na 150000frw ubundi uyu muhanzi agataramira abantu abamurikira Album ye nshya yise Iwacu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND