RFL
Kigali

Dj Pius agiye gukorera ibitaramo i Kigali n’i Musanze aherekejwe na Dr Jose Chameleone

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2018 12:29
1


Mu minsi ishize ni bwo Dj Pius yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Iwacu’ akaba yarahise atangaza ko iyi ari yo izaba yitiriwe Album ye nshya azamurika mu minsi iri imbere. Magingo aya Dj Pius yamaze gutangaza ibitaramo bibiri byo kumurika iyi Album ye nshya agiye gukorera mu mujyi wa Kigali na Musanze, aho azaba aherekejwe na Chameleone.



Ibi bitaramo Dj Pius yamaze gutangaza amatariki bizabera aho tariki 3 Kanama 2018 igitaramo cye cya mbere kizabera mu mujyi wa Kigali ndetse na Tariki 4 Kanama 2018 bakaba bazaba bataramira mu mujyi wa Musanze. Ibitaramo byose bigamije kumurika Album nshya y’uyu muhanzi wamenyekaniye mu itsinda rya Two4Real kuri ubu akaba yaratangiye gukora umuziki ku giti cye aho kuba mu itsinda.

Iyi ni yo Album ya mbere Dj Pius agiye kumurika kuva yatangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye. Yatangarije Inyarwanda.com ko usibye Dr Jose Chameleone hari n'abandi bahanzi bo hanze y'u Rwanda ndetse na hano imbere mu gihugu bazamufasha mu gitaramo cye ariko kugeza ubu bakaba bagikomeje ibijyanye n’ibiganiro ku buryo atahita abatangaza. Kuri ubu uyu mugabo yatangaje ko Dr Jose Chameleone ariwe wamaze kumwemerera akaba ari nawe yemerewe gutangaza.

safi madibaDj Pius agiye kumurika Album mu bitaramo bizabera Kigali na Musanze

Ikindi gitunguranye ni uko ibitaramo bya Dj Pius byateguwe ku bufatanye na Kiwundo Entertainment aha umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahise yibaza niba uyu muhanzi hari amasezerano y’imikoranire afitanye na Kiwundo Entertainment maze atangaza ko nta masezerano yihariye usibye kuba baremeye kumufasha mu bitaramo bye ndetse bakaba ari nabo bameze nk'abayoboye iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi5 years ago
    Sha camilion yaranyaye pe . Nomurwanda yaribagiranye





Inyarwanda BACKGROUND