Nyuma y’igihe gito akoze ubukwe, Dj Mupenzi aratangaza ko yagarukanye imbaraga mu kazi ke ka buri munsi ko kuvangavanga imiziki agamije kubyinisha no gususurutsa abantu, kuri ubu akaba agiye gukorana cyane na Dj Danches basanzwe bahuriye mu itsinda rya Platinum Deejayz.
Nk’uko Dj Mupenzi yabidutangarije, kuri ubu nta munsi wo kuruhuka dore ko yiyemeje gukora iminsi yose afatanije na mugenzi we Dj Danches, aho bari kubarizwa ahitwa City lounge mu mujyi wa Kigali rwa gati.
Ni nyuma y'igihe gito cyane akoze ubukwe
Aba bagabo bavuga ko biyemeje gususurutsa abakunzi b’injyana zitandukanye zibyinitse, ariko by’umwihariko kuwa Kane bazajya baba bafite Old skul naho muri weekend bikazajya bashyushya ikirori bifashishije ubuhanga n’ubunararibonye bamaze kugira muri uyu mwuga wabo.
Dj Mupenzi na Dj Danches
Ikindi bavuga ni uko banafite gahunda yo kuzajya bagaragaza amashusho mashya y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, aho muri iki cyumweru bavuga ko bazagaragaza bwa mbere amashusho y’indirimbo nshya ya Active.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO