RFL
Kigali

DJ Miller yigaramye abarundi bari kumwamamaza mu gitaramo cya Meddy bataramumenyesheje

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 10:05
0


Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko Meddy agomba gukorera igitaramo i Bujumbura mu gihugu cy'Uburundi, uyu muhanzi yagombaga kuzaherekezwa n'aba Djs bakomeye mu Rwanda barimo Dj Miller ndetse na Dj Marnaud, ubwo twamaraga gutangaza inkuru yuko aba basore bazajya gucuranga i Burundi Dj Miller yigaramye iby'iki gitaramo.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Dj Miller yagize ati" Njye banyamamaje batamenyesheje ntacyo twavuganye ahubwo bari kunteranya nabandi mfitiye akazi, igihari ni uko njye ntaho nzajya nzaba ndi mu Rwanda magingo aya namaze gusinyira Skol ko nzaba ncuranga u bitaramo bafite uwo munsi rero ab'i Burundi ntabwo birimo rwose ntabwo bigeze bamenyesha."

Dj Miller yatangaje ko atazigera ajya i Bujumbura rwose cyane ko bamwamamaje batamumenyesheje bityo ngo nta gahunda yo kujyayo afite, aha akaba ariho yahereye asaba abakunzi ba muzika y'i Burundi kutazafata nabi kutamubona muri iki gitaramo. ati " Mpisemo kubivuga mbere kugira ngo abakunzi ba muzika nabakunzi banjye bari i Bujumbura kutazamfata nabi igihe bazaba batambonye muri iki gitaramo mu gihe bakomeje kunyamamaza babizi neza ko ntacyo twigeze tuvugana."

meddy

Dj Miller yigaramye gucuranga muri iki gitaramo cya Meddy

UsibyeDj Miller watangaje ko atazajya i Bujumbura byitezwe ko igitaramo cya Meddy kizagaragaramo abahanzi nka; Sat B,R FLOW, IRY TINA DA QUEEN ndetse naba DJS b'i Burundi barimo Dj Iverson, Dj Frank ndetse na Dj Israel ndetse na Dj Marnaud we uzaba ava mu Rwanda mu gihe ibirori ubwabyo bizaba biyobowe na Mc Yann Santana ndetse na Mc Ami Pro. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 29 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga y'u Burundi 30000 na 50000.

Iki gitaramo kizaba mbere y'iminsi mike cyane ngo Meddy aze gutaramira mu Rwanda aho agomba kuririmba mu gitaramo cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2019 muri Pariking ya Stade Amahoro. aha akazafatanya nabahanzi bakomeye mu Rwanda barimo; Riderman, Yvan Buravan, Bruce Melody na Social Mula aha ho kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga 5000 na 10000 mu myanya y'icyubahiro. 

meddy
Meddy ategerejwe mu gitaramo kizabera i Kigali tariki 1 Mutarama 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND