RFL
Kigali

Dj Miller yasohoye indirimbo 'Iri joro ni bae' yakoranye na Knowless, Dream Boys na Riderman-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2018 8:56
1


Mu minsi ishize nibwo hadutse inkubiri y'aba djs bari batangiye kwinjira mu muziki aho bagiye bashyira hanze indirimbo zinyuranye , muri iyi nkubiri nibwo Dj Miller yakoranye indirimbo na 'Un Million c'est quoi' na Peace Jolis iyi ndirimbo yakunzwe yateye imbaraga Dj Miller wongeye gukora indi ndirimbo yahuriyemo n'abahanzi b'ibyamamare.



Dj Miller ni umwe mu basore bavangavanga imiziki babarizwa muri Dream Deejays Crew, aba bakaba ari nabo basa n'abatangije inkubiri y'aba Djs binjiye mu muziki nyuma y'uwitwa Marnaud wakoranye indirimbo Bape n'itsinda rya Active, uyu mu Dj uri mu bakunzwe mu Rwanda yabanje gushyira hanze indirimbo 'Un million c'est quoi' yakoranye na Peace Jolis.

dj miller

Iyi ndirimbo ihuriwemo n'ibyamamare muri muzika y'u Rwanda

Nyuma y'iyi ndirimbo yakoranye na Peace Jolis, Dj Miller yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Iri joro ni bae' yakoranye n'ibyamamare hano mu Rwanda nka Dream Boys, Butera Knowless ndetse na Riderman iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho ikaba yarakorewe mu nzu isanzwe itunganya indirimbo ya Kina Music.

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'IRI JORO NI BAE' YA DJ MILLER AFATANYIJE NA BUTERA KNOWLESS, DREAM BOYS NA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    mwagiye mureka gushishura koko?





Inyarwanda BACKGROUND