RFL
Kigali

DJ Marnaud yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Bape' yakoranye n'itsinda rya Active-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2018 8:30
0


Umuziki wo mu Rwanda uko ugenda urushaho gutera imbere no kwaguka, ni nako hagenda havuka abahanzi bashya batandukanye ndetse bakanagenda bakorana n’abahanzi bamaze kubaka amazina mu kurushaho gufatanya mu kumenyekana kwabo. Kuri ubu urugero rwiza ni urwa Dj Marnaud wakoranye indirimbo n'itsinda rya Active.



Arnaud uzwi nka DJ Marnaud winjiye mu muziki ku nshuro ye ya mbere yahise akorana indirimbo n’itsinda riri mu yakunzwe cyane mu Rwanda rigizwe n’abasore batatu rya Active. Ubwo Dj Marnaud yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize yadutangarije ko iyi ndirimbo ye na Active, ‘Bape’ ariyo ya mbere akoze.

Amashusho y'iyi ndirimbo hari ayafatiwe ku Kimisagara

Ubusanzwe nk’uko yitwa Dj Marnaud akazi ke ni ako kuvanga no gukina imiziki, ni Dj nk’uko izina rye ryitwa. Nyuma y'uko iyi ndirimbo abonye ko yagiye ikundwa mu bice binyuranye by'igihugu uyu musore yahise ashyira hanze amashusho yayo. Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganywa na Meddy Saleh.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'BAPE' ACTIVE YAKORANYE NA DJ MARNAUD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND