RFL
Kigali

Dj Khaled mu rugamba rwo kuyobora ‘Epic records’

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/05/2017 15:05
0


Dj Khaled biravugwa ko yifuza kuba yaba umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nyuma y’uko uwari asanzwe muri uyu mwanya Antonio Marquis yeguye ku mirimo ye.



Amakuru ava ku nshuti ya hafi y’uyu muraperi(rapper) ufite inkomoko mu gihugu cya Palisitina(Palestine) ,Dj Khaled uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Do you mind, Hold you Down,Take to the hell n’izindi nyinshi yagiye afatanya n’abandi bahanzi batandukanye avuga ko uyu mugabo yaba yifuza kuba umuyobozi w’inzu itunganya umuziki yitwa Epic Records.

Iyi nshuti ya Dj Khaled yabwiye Page Six ko uyu muraperi yivugiye ko we abona abikora neza kurusha uwo ari wese bityo akabona nta mpamvu abona yatuma atayobora Epic Records. Nubwo ibi byose birimo kuvugwa, abayobozi ba Sony Music ari na bo ba nyiri Epic Records ntacyo baratangaza ku bijyanye n’iyegura ry’uwahoze ayobora iyi nzu uzwi ku kabyiniriro ka L.A Reid. Gusa birimo guhwihwiswa ko uyu mugabo yaba yareguye kubera ibibazo byajemo hagati ye n’umwe mu bakozi b’igitsinagore ukorera muri Epic Records.

Jd Khaled

Dj Khaled wifuza kuyobora Epic Records ari kumwe Antonnio Marquis  wahoze ayiyobora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND