RFL
Kigali

Dj Kelly yatumiwe gucuranga muri Congo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2018 17:07
0


Ubusanzwe yitwa Ngamije Omar, ni umwe mu ba Dj bamaze kubaka izina hano mu Rwanda. Abamuzi ku izina ry'akazi yitwa DJ Kelly, uyu musore umaze igihe kitari gito mu ruganda rwo gucuranga ahantu hanyuranye kuri ubu yatumiwe gucuranga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yatumiwe gucuranga mu kabyiniro kamwe kari i Goma.



Aganira na Inyarwanda.com Dj Kelly yabwiye umunyamakuru ko mu minsi ishize yazengurutse hafi igihugu acuranga ahantu hanyuranye, bityo ubwo yacurangaga mu kabyiniro kamwe ko mu mujyi wa Kigali akaba yaracurangiye ahantu hari umugabo ugiye gufungura akabyiniro mu mujyi wa Goma wari watembereye mu Rwanda. Nk'uko abyivugira ngo nyuma yo kubona uko uyu musore avangavanga imiziki uyu mugabo yahise yiyemeza kumutumira akaba ari we ucuranga ubwo azaba afungura akabyiniro ke.

Dj Kelly ni umu Dj wamamaye cyane mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara zinyuranye aho yagiye acurangira, akaba umwe mu basore bavangavanga imiziki kuri ubu bibumbiye muri 1K Entertainement iherutse gutangizwa ku mugaragaro n'aba Djs banyuranye barimo na Dj Pius. Uyu musore mu mujyi wa Goma aho agiye gucurangira bakaba bagiye gufungura akabyiniro bise 'New Cotton' iri mu mujyi wa Goma.

DJ Kelly

DJ Kelly mu minsi ishize ubwo yacurangiraga ku mucanga i Rubavu

Aganira na Inyarwanda.com, DJ Kelly yabwiye umunyamakuru ko akanya nk'aka aba abonye ko gucurangira abandi bantu ari inyungu ku muziki w'u Rwanda cyane ko mu ndirimbo nyinshi agomba gucuranga haba higanjemo iz'abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza guhesha ishema muzika y'abanyarwanda aho nawe akomoka. DJ Kelly wamaze kugera i Goma agomba gucurangira muri uyu mujyi kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 kugeza ku Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND