RFL
Kigali

Dj K arakataje mu bikorwa bya muzika afatanya n’ubworozi-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/03/2015 10:25
0


Kubwayo Aboubacal uzwi cyane ku izina rya Dj K, akaba yaramenyekanye cyane mu kiganiro cya IKN Show kuri RTV ndetse muri iyi minsi akaba akuriye ibikorwa by’inzu ya Umoja records. Nyuma yo gutangiza uburyo bwo guhuriza hamwe abahanzi bagakora indirimbo, kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo My city ihuriyemo abaraperi.



Nk’uko Dj K abitangaza muri iyi minsi agiye gukomeza gushyira ingufu mu guhuriza hamwe abahanzi bagakora igikorwa gishobora gushimisha abakunzi b’umuziki, ibi akabikora atibagiwe no guteza imbere ibikorwa bye by’ubworozi bw’inka akorera mu ntara y’Uburasirazuba.

my city

Aba ni abahanzi aherutse guhuriza mu ndirimbo My city

Mu kiganiro na Dj K yatangiye atubwira ku mashusho ye ya mbere y’indirimbo My city ihuriyemo abaraperi 10, gusa Jay Polly akaba atarabashije kugaragara mu ifatwa ryayo. Dj K ati “ Video ya my City ni impano nifuje guha abakunzi ba hip hop muri 2015 kuko audio barayikunze cyane.. Kuba Jay Polly atagaragaramo kandi bari bamwumvise muri audio njyewe nta ruhare nabigizemo kuko nagerageje kumuhamagara bishoboka ariko ntiyaboneka kandi ndumva mu bantu 10 habuzemo umwe ntacyo bitwaye usibye ko bitigeze binshimisha.”

Reba amashusho y'indirimbo 'My city'


Uretse amashusho y’iyi ndirimbo, uyu musore akaba yahise asohora indi ndirimbo nshya y’amajwi yise Do me iri mu njyana ya dancehall ndetse ikaba ihuriyemo abahanzi bazwi cyane hano muri iyi njyana nka Rafiki, Mc Tino, M1, Bac T,..

dJ k

Uretse kuba akunda umuziki, Dj K ngo asanzwe akunda cyane inka n'ubworozi bwazo

Kuba uyu musore atakigaragara mu kiganiro IKN Show yakoraga kuri RTV, avuga y’uko byatewe no kutumvikana hagati ya kompanyi yitwa TG Media yateguraga iki kiganiro ari nayo yakoreraga hamwe na RTV byatumye gihagarara gusa akavuga ko ari mu biganiro n’imwe mu ma televiziyo. Ati “ Abantu bakomeje kumbaza ibya IKN show ni uko vuba bishoboka ndaba natangiye akazi ku yindi TV. Ubu mpugiye mubyo kwita  ku matungo yanjye kuko njyewe ndi umworozi ndetse nkaba ndimo no kwita  ku mirimo ikorerwa muri Umoja records.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND