RFL
Kigali

Dj Dizzo uherereye Newcastle arajwe ishinga no gukorana n’abahanzi ba banyarwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/10/2015 14:26
4


Mutambuka Derrick ni umusore w’umunyarwanda, kuri ubu uherereye mu Bwongereza mu mujyi wa Newcastle aho yiga muri college mu bijyanye na IT. Uretse amasomo ye uyu musore akaba anakomeje kwihugura no kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no kuvangavanga imiziki.



Uyu musore yatangije ibijyanye no kwigaragaza nk’umu Dj ubwo yari akiri mu Rwanda mu mwaka wa 2014, ariko iki gihe akaba atari Dj ususurutsa abantu mu tubyiniro n’ibindi birori ahubwo akaba icyo gihe yari umwe mu bashyira indirimbo kuma CD ubundi bakayacuruza(disc burner), yakoze mu gihe kingana n’imyaka ibiri mbere y’uko yerekeza mu Bwongereza.

Dj Dizzo

Dj Dizzo

Dj Dizzo avuga ko nyuma yo kugera mu Bwongereza aribwo yatangiye urugendo rushya rwo kuba umu Dj w’umwuga, aho kugeza ubu amaze gukora non-stop vol2, ndetse agira amahirwe akorana n’abahanzi Sat B na Nizzo aho mu ndirimbo yabo Moto moto, Sat B yumvikana akora intro y’iyi non stop ye.

Uyu musore avuga ko agikeneye kwiga byinshi kugirango akomeze atere imbere. Ati “ Ubu ndi official Dj abantu bazi ariko ngerageza gukora birushijeho ngamije kumenyekanisha ibyo nkora hamwe n’izina ryanjye. Ubu ndateganya gukora byinshi no kwiga uburyo narushaho kubinoza nk’umwuga.

Dj Dizzo

Uyu musore avuga ko muri gahunda ateganya harimo gukomeza kuvangavanga imiziki no kuyihuriza hamwe non-stop, ari nako aharanira gukorana n’abahanazi nyarwanda n’uruganda rwa muzika nyarwanda muri rusange mu rwego rwo kuzamura imiziki nyarwanda abinyujije muri uyu murongo we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dj Norbert8 years ago
    ngaho komereza ago
  • Ingabire 8 years ago
    Courage Dizzo
  • Mani8 years ago
    Araberewe kabisa iriya chain ijyanye niriya jersey yambaye.
  • manzi innocent8 years ago
    courage grand





Inyarwanda BACKGROUND