RFL
Kigali

Dj Danchez usigaye acurangira mu mujyi wa Kampala yungutse akandi kabyiniro ko gucurangiramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2018 12:29
0


Dj Danchez ni umunyarwanda ukora akazi ko kuvangavanga imiziki mu tubyiniro two mu mujyi wa Kampala, uyu musore wari umaze kwamamara cyane mu mujyi wa Kigali kuri ubu amaze no kumenyerwa cyane mu mujyi wa Kampala aho avangira imiziki mu kabari ka Hideout aho yubatse izina. kuri ubu Dj Danchez yamaze kunguka ahandi ho gucurangira.



Dj Danchez amaze igihe kirenga umwaka atangiye gukorera imirimo yo gucuranga muzika mu gihugu cy'Ubugande mu mujyi wa Kamapala uyu akaba yaramamaye cyane mu kabari ka Hideout aho muri iyi minsi yari amaze kwigarurira abakunzi ba muzika bakunda gusohokera muri kabari kazwiho kugira abakiriya benshi cyane.

Nyuma yuko yamamaye cyane kuri ubu Dj Danchez yungutse akandi kazi aho agiye kujya acuranga mu kabari kamaze igihe gito gafunguye imiryango kitwa 'The Nest Lounge' gaherereye ku muhanda wa Kimbeja mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda. uyu akazatangira gucurangira muri aka kabari tariki 6 Ukuboza 2018.

Dj Danchez

Dj Danchez mu ba Dj bagezweho i Kampala

Uyu akazajya acurangira muri aka kabyiniro buri wa Kane umunsi azajya afatanya n'umunyarwandakazi utegura ibirori i Kampala uzwi ku izina rya Nice, amazina ye nyiri izina akaba ari Ngoga Nice. Mugisha Gahungu  Schadrack umunyarwanda uyobora utu tubari twombi DJ Danchez acurangamo yabwiye Inyarwanda.com ko bamwongeye akazi kuko ahambere bamuhaye babonye hari ibyo yahakoze ku buryo basanze kumwongera ahandi ntakibazo kirimo.

Ikindi yaduhishuriye ni uko Dj Danchez ari umwe mu basore bavangavanga imiziki bagezweho i Kampala ndetse wanazamuye izina rye mu mitwe y'abakunzi ba muzika baba mu mujyi wa Kampala bityo ngo ntabwo ari umu Dj wo gutakaza.

Dj Danchez

Dj Danchez agiye gutangira gukorera muri aka kabari gashya

Dj Danchez

Akabari gashya Dj Danchez agiye kujya acurangamo i Kampala n'abakobwa bagakoramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND