RFL
Kigali

DJ Bissosso yakije umuriro kuri Pastor P, Intambara y'amagambo ishobora kurota

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/08/2018 9:07
2


Mu Rwanda umuziki uri gutera imbere. Uko utera imbere ni nako bamwe mu bawukora batera imbere. Umwe mu ba Djs bakomeye u Rwanda rufite ni Dj Bissosso mu gihe umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi nyarwanda ari Pastor P. Icyakora kuri ubu hagati y'aba bagabo umuriro wenyegejwe na Bissosso ushobora kugurumana.



Ubusanzwe Pastor P kuva yatangira gutunganya indirimbo z'abahanzi banyuranye yagiye yumvikana ashyiramo akamuranga aho mu ndirimbo yakoze humvikanamo ijambo 'Pastor P respect man'. Iri jambo kuri ubu ni ryo Dj Bissosso yifashishije akongeza umuriro ushobora kwaka hagati y'aba bagabo aho yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze agira ati" Mumfashe ni Pastor P Respect man cyangwa ni Pastor P Rest in Peace?".

Aya magambo ya Dj Bissosso yafashwe nk'ay'ubushotoranyi kuri uyu mugabo usanzwe utunganya indirimbo za benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda. Bamwe mu bakurikirana uyu mugabo uzwiho kuvangavanga imiziki bahise bamusobanurira abandi bagaragaza ko bari batewe ubwoba bwinshi n'aya magambo bakeka ko Pastor P yaba yitabye Imana.

Dj BissossoAmagambo yatangajwe na Dj Bissosso

Hari n'abahise batangira gutekereza ko Dj Bissosso yaba yavuze ibi kuko Pastor P amaze iminsi atari mu Rwanda ndetse nta n'indirimbo aherutse gukora cyane ko nyine atari anahari bityo Dj Bissosso akaba yamubara nk'uwapfuye mu muziki.

Inyarwanda.com twifuje kuvugisha impande zombi ntibyadukundira ariko turakomeza gushaka uko twabaza aba bagabo bombi cyane cyane Pastor P tumubaze icyo atekereza kuri aya magambo yatangajwe na Dj Bissosso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    mukomeza ibintu kbs Dj bsso aba agirango asetse abantu. ntimukabiremereze ko byosoroshye mutegereze paccy abahe ukuri
  • dream5 years ago
    Ahubwo uwanditse iyi nkuru niwugamije guteza umwiryane.





Inyarwanda BACKGROUND