RFL
Kigali

Dj B Producer mushya wa Umoja Records ngo intego ni ukuyubakira izina igahiga andi ma studio mu Rwanda

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:21/07/2014 19:34
0


Umoja Records inzu nshya itunganya muzika kuva muri iyi Nyakanga ifite Producer mushya witwa Jean Baptiste Dushime uzwi nka Dj B, ariko ngo intego ye ni ugufatanya n’abahanzi bakizamuka, iyo nzu igahigika izindi zose mu Rwanda.



Aganira na Inyarwanda.com, Dj B yatangaje ko ubu yishimiye kuba muri Umoja Records, kuko yari amaze igihe akorera mu nzu (studios) nyinshi zitandukanye, ariko ubu akaba yameshe kamwe agafata imwe akoreramo, agahita anasinyana nayo amasezerano.

Dj B yagize ati: “Ubu ndishimye kuba muri Umoja Records kuko nari maze igihe nkorera henshi hatandukanye ariko nta n’amasezerano mpagira, ariko ubu ubwo nabonye studio inafite icyerekezo nk’icyanjye, ni byiza cyane.”

Dj B

Dj B ngo aryohewe no gukorera Umoja Records

Tumubajije itandukaniro riri hagati ya Umoja n’ahandi hose yakoreye, Dj B yakomeje agira ati: “Itandukaniro mbona muri Umoja Records ugereranyije n’ahandi nakoreraga, turumvikana kandi mbona bafite gahunda nk’iyanjye yo kuzamura abahanzi bakiri bato.”

Mu gihe gito Dj B amaze muri Umoja Records ngo amaze kwakira imishinga y’indirimbo 10, zirimo ebyiri yamaze gukora, n’izindi 8 zitararangira.

Izarangiye ni “Nsanga ku cyapa” ya M1, ari nayo ndirimbo ya mbere Dj B yakoreye muri Umoja Records, na “Urugamba” ya P Fly.

Kanda hano wumve indirimbo Nsanga ku Cyapa ya M1

Dj B ni umwe mu bantu batunganya muzika babimazemo igihe kirekire, kuko yabitangiye mu mwaka w’2002, akorera mu nzu zitunganya muzika (studios) zitandukanye, aho yabashije guhura na bamwe mu ba Producers bakomeye nka Aaron Niyitunga, Kamanzi bita R Key, Jay P, Washington muri studio ya Good Life, aba bakaba baragiye bamuhugura mu buryo butandukanye.

Umoja Records Dj B asigaye akoreramo ni inzu itunganya muzikaitaramara igihe mu Rwanda, ikaba ari iy’abantu bishyize hamwe bibumbiye mu cyitwa United Street Promotion, bakaba bagamije gufasha abahanzi bakizamuka, ubu ikaba iyobowe na Dj Bob.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND