Mu minsi ishize nibwo mu mujyi wa Muhanga mu ishuri rya Nyundo Music School hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bw'umuhanzi. Muri iri shuri hakaba haratangiwe ibiganiro binyuranye byereka abahanzi ko hari uburenganzira bafite icyakora aha Dj Adamz wari wagiye nk'umunyamakuru we yanze inzego zinyuranye.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n'inzego zinyuranye zirimo iza Leta ndetse n'izindi nzego zifite aho zihurira n'umuziki, aha hakaba hari hahuriye RDB, Inama y'igihugu y'abahanzi, Minispoc, RSAU, Abahanzi, ndetse n'abanyamakuru banyuranye. Aha niho Dj Adamz yavugiye amagambo akomeye aho yibasiye nyinshi mu nzego za Leta azihora kudindiza iterambere rya muzika y'u Rwanda.
Uyu munyamakuru wamamaye mu biganiro by'imyidagaduro ubwo yafataga ijamboya hereye kuri RDB n'izindi nzego za Leta zikunze gutumiza abahanzi b'abanyamahanga mu bikorwa byabo zikabishyura akayabo nyamara abahanzi b'abanyarwanda bicira isazi mu jisho maze agira ati "Abahanzi b'abanyarwanda mubakenera mu gihe cy'akababaro mu gihe cyo guseka mukumva ko abanyamahanga aribo babishoboye."
Uyu munyamakuru wahise atanga urugero yagize ati "Mu gihe cyo kwibuka nibwo mwumva ko mukeneye abahanzi nyarwanda nyuma mu gihe cyo kwita izina ingagi zacu mukumva ko abanyamahanga aribo bakenewe." usibye aba ariko uyu munyamakuru yahise yadukira na RURA ayishinja kuba ntacyo ikora ngo ibuze ama radiyo gucuranga imiziki itujuje ubuziranenge cyane ko ariyo ishinzwe kumenya ko ikintu cyujuje ubuziranenge.
Dj Adamz yagize ati "Ikimbabaza ni uko dufite RURA itigeze igera hano nibo bavuga ngo kiriya kintu nta buziranenge gifite, sinzi ahantu bakura ko indirimbo za Chris Brown zagizwe inyarwanda zujuje ubuziranenge, niba aribyo batureke twinywere kanyanga kuko byose ni bimwe... kuko indirimbo baduha ni uburozi nk'ibindi byose." Uyu munyamakuru aha yashakaga kuvuga ku ndirimbo zikunze gushishurwa n'abanyarwanda kandi mu by'ukuri ari iz'abanyamahanga we agasanga ari ukuroga muzika y'u Rwanda.
Izi nzego kimwe n'izindi yatunze agatoki nk'uko byose bikubiye mu mashusho twabashyiriye hasi, Dj Adamz yazitunze agatoki azishinja kutita ku muziki kabone n'ubwo ari bo bawufite mu nshingano. uyu munyamakuru yibukije abateguye ibi biganiro ko niba ari ikibazo cyo gusinyira ko iki gikorwa cyabaye byo babigezeho ariko niba ari ugukemura ibibazo bihari ahamya ko hari byinshi byo kuganirwaho hakarebwa icyateza imbere umuziki n'icyahagarika akajagari kari mu muziki.
Ibiganiro byitabiriwe nabashyitsi banyuranyeAbanyehsuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo bakiriye abashyitsi babaririmbira
Abanyuranye bakurikiranira hafi umuziki bagize byinshi bavuga ku iterambere ry'uyu muzikiMutangana Steven uhagarariye umuco muri Minispoc nabayobozi banyuranye bitabiriye ibi biganiro bijeje abari aho ko urugendo rugikomeje kandi babona imbere heza ha muzika y'u RwandaNyuma bafatanye ifoto y'urwibutso
REBA HANO IBIBAZO DJ ADAMZ YATANZE MURI IYI NAMA
TANGA IGITECYEREZO