RFL
Kigali

Dizzy Blood unenga abahangana muri Hip Hop yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Amabara’-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/09/2018 17:28
0


Umuziki wo mu Rwanda uko utari gusigara mu iterambere ni nako hagenda havuka impano mu njyana zitandukanye, ibintu bitanga ikizere cyane mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda cyane ko bitazahera imbere mu gihugu gusa.



Umusore witwa Leon Ishimwe ukora injyana ya Hip Hop akaba akoresha amazina ya Dizzy Blood mu buhanzi, ni umwe mu batanga icyizere muri iyi njyana ku bw’ubuhanga yifitemo mu mirapire. Kuri ubu Dizzy Blood amaze kugira indirimbo 4 zirimo 2 yakoze wenyine n’izindi 2 yakoranye n’abandi. Izo yakoze ari kumwe n’abandi ni ‘Baby Dance’ yakoranye na Vex14 ari nawe Producer wayo ndetse na ‘Puttin' in work’ yakoranye na Muramira. Izo yakoze wenyine ni ‘Heaven’ n’indi yitwa ‘Amabara’ aherutse gushyira hanze vuba.

Dizzy Blood

Dizzy Blood amaze kugira indirimbo 4

Mu ndirimbo ye ‘Amabara’, Dizzy Blood avuga ku myitwarire y’urubyiruko rw’ubu aho usanga bamwe hari ibyo bakora bumva ari byiza nyamara bidakwiye nyuma bakisanga basebye. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA ubwo yamubazaga aho agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati:

Nibanze cyane ku rubyiruko kuko byinci dukora tuziko ari byiza ugasanga ni amakosa/amabara cyangwa se byinshi dukora byiza. Nigarukaho kandi nk’umuraperi wifitiye icyizere mvuga uko bigenda iyo mfashe Microphone. Mukadaff na 44 mbavugaho kuko bajya bamera nk’abari guhangana, ibintu mbona ko bidakwiye muri Hip Hop…

Dizzy Blood

Dizzy Blood agaruka ku mabara akorwa n'urubyiruko n'abahanzi bahangana

Uburyo uyu musore arapa muri iyi ndirimbo ‘Amabara’ byumvikana cyane ko ari umuhanga muri iyi njyana akora ndetse ibyo avugamo bibumbatiye ukuri kwinshi mu rubyiruko rw’ubu, mu bahanzi n’ahandi. Ubwo twamubazaga abo afatiraho icyitegererezo yagize ati “Uwo mfatiraho icyitegererezo ni RIDERMAN kuko ari gukora music business ni umuntu ukora collabo zitari Hip Hop agacuruza ariko yaba ari nka Album ikaza ari Rap yuzuye. Mmona ari urugero rwiza rwo gukora umuziki...Hanze y’u Rwanda,  ni Jay Z kuko nawe ni umwe mu bakoze bafite intego akanayigeraho.”

Dizzy Blood

Dizzy Blood avuga ko afata Riderman na Jay Z nk'ab'icyitegererezo kuri we

Uyu musore ufite inzozi zo kuzageza umuziki we kure ndetse akazanafasha abandi bahanzi nagira aho agera harimo no kuzagira Label ye bwite, imwe mu mpamvu Dizzy Blood akora injyana ya Hip Hopwe anafata nk’injyana yumuco, ni uko imufasha gutambutsa ubutumwa uko abishaka neza yivuye imuzi mu ntekerezo ze zose.

Kanda hano urebe ‘Amabara’ ya Dizzy Blood







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND