RFL
Kigali

Amerika: Diyen yashyize hanze amashusho y’indirimbo irimo abakobwa bamenyerewe mu mashusho y’ibyamamare

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:25/01/2017 16:58
7


Diyen ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America. Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo 'Let them talk' igaragaramo abakobwa basanzwe babarizwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Uyu musore w’umunyarwanda yemera ko yizeye amashusho y’iyi ndirimbo kubera imbaraga yayishyizeho n’ubwitonzi yayikoranye aho yagiye akorana n’amwe mu mazu atunganya imiziki yo muri Amerika akomeye ndetse n’abatunganya umuziki (Producers) bafite ubuhanga muri uyu mwuga.

Diyen asanga kandi iyi ndirimbo iri mu ndimi zitandukanye ari imwe mu ndirimbo ze imushimishije cyane kuko yumva yageneye abakunzi be icyo yifuzaga kubaha. Mu mashusho y'iyi ndirimbo ye 'Let them talk' yashyize hanze hakaba hagaragaramo Patricia werekana imideri akaba ajya agaragara mu mashusho y'abahanzi b'ibyamamare bazwi muri Amerika.

Diyen n'umunyamideli Patricia ugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Let them talk'

Nyuma y’iyi ndirimbo kuri ubu  Diyen atangaza ko yatangiye umuziki mpuzamahanga, aho ateganya kujya akora cyane indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye kugira ngo akomeze guhesha ishema igihugu cye cy'u Rwanda agaragaza iterambere, umutekano, ubwumvikane buri mu banyarwanda n’ibindi. Uretse kuba yifuza kugaragaza u Rwanda cyane binyuze mu bihangano bye asanga atazahwema no kugaragaza ibyiza bikomoka ku mugabane wa Afurika.

Diyen ni umwe mu bahanzi nyarwanda babarizwa muri Amerika, akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye nka Basket ball, Wake up Africa, Nadine, The one n’izindi.

Reba hano amashusho y’indirimbo Let Them Talk ya Diyen







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri7 years ago
    Hahahahha. ndumiwe koko! Uyu muvandimwe afite ubushake ariko ku ijwi agomba gukora cyane
  • Irakoze Joselyne7 years ago
    yewe yewe yewe mbega mbega , iyindirimbo ifite uburyohe peeee , niyo ndirimbo nyarwanda ifite amashusho meza , ihise izihiga zose uko zakabaye. Ndemeye
  • daley7 years ago
    hihhiiihi egoko irijwi ra ryatuma unanga n video kd nayo nothing special in ugereranije nukuntu bar bayamamaje
  • ndakwanga7 years ago
    ninbi peeeeeeeeeeeeeeee sinkuciye intege arko
  • irambona luc7 years ago
    Dyen komereza aho ibi bintu ni byiza kbsa iyi video yo irarenze
  • juno7 years ago
    wapi KBS video OK oudio wapi
  • munezero ange7 years ago
    nukuri usibye amashyari yabantu , no kutanyurwa , njye ndabona ntawundi muhanzi nyarwanda wariwakora video igeze kurururwego , diyeme genda rwose unkuyemo , nukuri komerezaho, kandin nukuri ino ndirimbo ninziza kandi iririmbye neza cyanee , komeza utside musore





Inyarwanda BACKGROUND