Diyen kuri ubu uburarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arimo kwiga ibijyanye na muzika, nyui ma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo Let them Talk mu gihe gito yongeye gushyira hanze andi mashusho y’indirimbo impanda.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo Let them Talk yagaragayemo bamwe mu bakobwa basanzwe bagaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri Amerika harimo n’umunyamidelikazi Patricia, Diyen asanga ari kimwe mu byamutinyuye kujya ageza ku bakunzi b’injyana ye amashusho meza nk'ayagaragaye muri Let them Talk.
Diyen wifuza gutanga ubutumwa ku ngeri zitandukanye abinyujije mu muziki
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati,”Njye niyemeje gukora umuziki wiganjemo ubuvugizi cyane cyane nibanda ku bana badafite kirengera, inyigisho ku buzima butandukanye bw’abantu n’imibereho yabo, ari na yo mpamvu nifuza kujya nkora indirimbo zifite ubwo butumwa kandi zikagira n’amashusho meza ku buryo uyareba amunyura, sibyo gusa kuko ubu natanze indirimbo zanjye henshi kandi ku buntu kugira ngo zibashe gutanga ubutumwa nifuza kujya ntanga”
Diyen n'umunyamidelikazi Patricia ugaragara mu mashusho y'indirimbo Let Them Talk
Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Diyen yijeje abakunzi be ko mu minsi iri imbere agiye kongera kubagezaho indi ndirimbo n’amashusho yayo azaba ari ku rwego mpuzamahanga.
Reba hano indirimbo nshya impanda na Icyemezo za Diyen
TANGA IGITECYEREZO