RFL
Kigali

Diyen wiyemeje guteza imbere umuziki we yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Impanda'

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:13/02/2017 9:34
3


Diyen kuri ubu uburarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arimo kwiga ibijyanye na muzika, nyui ma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo Let them Talk mu gihe gito yongeye gushyira hanze andi mashusho y’indirimbo impanda.



Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo Let them Talk yagaragayemo bamwe mu bakobwa basanzwe bagaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri Amerika harimo n’umunyamidelikazi Patricia, Diyen asanga ari kimwe mu byamutinyuye kujya ageza ku bakunzi b’injyana ye amashusho meza nk'ayagaragaye muri Let them Talk.

Diyen wifuza gutanga ubutumwa ku ngeri zitandukanye abinyujije mu muziki

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati,”Njye niyemeje gukora umuziki wiganjemo ubuvugizi cyane cyane nibanda ku bana badafite kirengera, inyigisho ku buzima butandukanye bw’abantu n’imibereho yabo, ari na yo mpamvu nifuza kujya nkora indirimbo zifite ubwo butumwa kandi zikagira n’amashusho meza ku buryo uyareba amunyura, sibyo gusa kuko ubu natanze indirimbo zanjye henshi kandi ku buntu kugira ngo zibashe gutanga ubutumwa nifuza kujya ntanga”


Diyen n'umunyamidelikazi Patricia ugaragara mu mashusho y'indirimbo Let Them Talk

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Diyen yijeje abakunzi be ko mu minsi iri imbere agiye kongera kubagezaho indi ndirimbo n’amashusho yayo azaba ari ku rwego mpuzamahanga.

Reba hano indirimbo nshya impanda na Icyemezo za Diyen







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coco7 years ago
    Nzajya numva iyi sha mu gitondo mbere yuko njye muri hustle.
  • Sley7 years ago
    Diye aje anaje. Nubasha gukurikira indirimbo zose amaze gukora Urasanga ari umuhanga cyane ,komerezeho kndi flag iraza kuzamurwa.nakuye ishapo Impanda irakoretse neza cyane en plus na rap wumva ko ayumva sana
  • Keza Nadia7 years ago
    Diyen nabonye let them talk , mbanza kwikanga gusa byansabye kubanza kubona impanda niriya yasohoye nshya yitwa Lose Control azakorana na Wizkid mpita nemera mbona ko umuhnzi nyafirka yavutse , mbibonye kare kandi muzaba mureba. kugezubu ndemera ko video ya let them talk arakaga kandi arimwe muma video yo mu rwego rwo hejuru yabanyarwanda , ariko ndagira ngo mvuge nshikamye nemye ko indirimbo ya Diyen yitwa LOSE CONTROL ariyo izirya zose kabisa , niba koko WIZKID azayigaragaramo nkuko yabitangaje kurubugarwe rwa facebook nukuri azahita aba iycamamare , Njye Diyen twariganye kuri Jill Barham ndamuzi cyanee ninzenya ze ariko njye mbona yari yaratunze kuko kuva cyera yarabizi nukuri. Courage Diyen all the best





Inyarwanda BACKGROUND