RFL
Kigali

Diplomate yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Karibu Sana’ yakoranye na The Ben-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2018 15:04
5


Umuraperi Diplomate Fasasi I [Dip G] yashyize hanze amashusho y’indirimbo ahuriyemo na The Ben bise ‘Karibu Sana’ yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Gicurasi 2018.



Diplomate ubarizwa mu nzu itunganyamuzika ya Kiwundo Entertainment avuga ko uyu mushinga w’indirimbo watangiriye mu Rwanda ubwo bakoraga amajwi yayo (Audio). Uyu muraperi yahuriye na The Ben muri Uganda baba ariho bafatira amashusho yatunganyijwe na The Kritic.

Mu gitero cy’iyi ndirimbo Diplomate atangira ati:"Ibihari birahagije, ihene irishiriza mu burebure bw’umugozi wayo. Agahanga k’inkoko ni nawo munwa wayo am here…...”The Ben amwikiriza agira ati:"N'ubwo hashize igihe ntacyahindutse. Karibu sana, ngaho icara ku ntebe ambara ikamba ryawe karibu sana i salut you [abisubiraho inshuro eshatu]."

Muri 2009 Diplomate ni bwo yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi. Yakoze indirimbo yamuhaye igikundiro no guhangwa amaso na benshi mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop, indirimbo ayita ‘Umacakara w’Ibihe’. Uyu muhanzi kandi yakoze izindi ndirimbo nyinshi zatumye ashinga imizi mu ruhando rw’imyidagaduro, muri izo ndirimbo twavugamo; ‘Ikaramu’, ‘Ideology’, ‘Fasasi wa mbere’, 'Ndi Umunyarwanda' na 'Indebakure'. Muri 2016 yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigeze Album ya kabiri yatangiriye kuyitwa ‘Mu mfuruka’.

 REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KARIBU SANA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki5 years ago
    MUKOROGO THEBEN arakuzanzamuye sha twari twarakwibagiwe
  • Uwase5 years ago
    Congrats Ben na Diplomate mwakoze akazi gakomeye.komerezaho Diplomate tu kuri inyuma
  • Gatsinzi5 years ago
    Fasasi numusaza nimu mure ke bamwa mbike idarapo ryi jyihu gu ase ru cyire urwandarwose kuko nisogokuru wa baraperi bose .
  • Keni5 years ago
    Iyi ndirimbo ni bwoko ki? Ko imeze nka zimwe z’abazayirwa batangira baririmba urukundo bagakomereza muri salon de coiffure na V12 cg position de tire, Londre, Washington, restaurent chez Jesus!!!???!?
  • king5 years ago
    WTF , the ben ko yamabye ama pijammas? heheheh iyi ndirimbo nda sens ifite kbisa , flow itajyanye na Beat , clip ifite ama angles atashobotse acting ya The ben ntihuye nindirimbo ubwayo , wapi kbisa mwabyishe





Inyarwanda BACKGROUND