Umuraperi Diplomate Fasasi I [Dip G] yashyize hanze amashusho y’indirimbo ahuriyemo na The Ben bise ‘Karibu Sana’ yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Gicurasi 2018.
Diplomate ubarizwa mu nzu itunganyamuzika ya Kiwundo Entertainment avuga ko uyu mushinga w’indirimbo watangiriye mu Rwanda ubwo bakoraga amajwi yayo (Audio). Uyu muraperi yahuriye na The Ben muri Uganda baba ariho bafatira amashusho yatunganyijwe na The Kritic.
Mu gitero cy’iyi ndirimbo Diplomate atangira ati:"Ibihari birahagije, ihene irishiriza mu burebure bw’umugozi wayo. Agahanga k’inkoko ni nawo munwa wayo am here…...”The Ben amwikiriza agira ati:"N'ubwo hashize igihe ntacyahindutse. Karibu sana, ngaho icara ku ntebe ambara ikamba ryawe karibu sana i salut you [abisubiraho inshuro eshatu]."
Muri 2009 Diplomate ni bwo yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi. Yakoze indirimbo yamuhaye igikundiro no guhangwa amaso na benshi mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop, indirimbo ayita ‘Umacakara w’Ibihe’. Uyu muhanzi kandi yakoze izindi ndirimbo nyinshi zatumye ashinga imizi mu ruhando rw’imyidagaduro, muri izo ndirimbo twavugamo; ‘Ikaramu’, ‘Ideology’, ‘Fasasi wa mbere’, 'Ndi Umunyarwanda' na 'Indebakure'. Muri 2016 yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigeze Album ya kabiri yatangiriye kuyitwa ‘Mu mfuruka’.
TANGA IGITECYEREZO