RFL
Kigali

Diplomate yahishuye ko izina yitiriye indirimbo ye nshya rifitanye isano n’ijambo Perezida Kagame yamubwiye ubwo bahuraga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/05/2018 12:51
0


Muri iyi minsi umwe mu baraperi bagarutse neza mu ruhando rwa muzika ni Diplomate ugaruwe mu muziki n’indirimbo ye nshya yakoranye na The Ben bakayita ‘Karibu sana’. Uyu muraperi ukomeye mu Rwanda yahishuye ko iri zina yitiriye iyi ndirimbo ye rifite aho rihuriye n’ijambo Perezida Kagame yamubwiye ubwo bahuraga.



Mu mwaka wa 2016 Diplomate yaje gusa n'uhagaritse muzika ndetse yemerera Inyarwanda.com ko ahagaritse muzika. N'ubwo nyuma y'igihe gito Diplomate yahise agaruka mu muziki, yakomeje kugorwa n'uku kugaruka muri muzika y’u Rwanda icyakora magingo aya uyu muraperi asa nuwamaze kugaruka mu ruhando rwa muzika nyuma y’iyi ndirimbo nshya yakoranye na The Ben.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 ubwo uyu muraperi yari yatumiwe kuri Contact Fm yabajijwe n’umunyamakuru ibikubiye mu kigabiro yagiranye na Perezida Kagame igihe bahuraga mu myaka itambutse, atangaza ko nta byinshi byihariye baganiriye yatangaza arangije ati”Urumva twararamukanyije arambwira ngo 'Karibu sana'…”

DiplomateDiplomate ni umwe mu bahanzi bake bagize amahirwe yo guhura amaso ku maso na Perezida Kagame

Umunyamakuru yamubajije niba iri jambo 'Karibu sana' rimuha ikaze muri Village Urugwiro ariryo yabitse ku mutima kugeza igihe akoreye indirimbo, asubiza muri aya magambo:” Ni byo rwose kuko mu myaka ishize nakomeje kujya ngendana iri jambo kugeza kuri iyi ndirimbo iri zina ryaturutse ku ijambo umukuru w’igihugu yambwiye ryari rikindi mu mutwe.”

Diplomate mu kiganiro kihariye aherutse kugirana na Inyarwanda.com yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo ‘Karibu sana’ yakoranye na The Ben afite izindi yiteguye gushyira hanze kandi yizeye neza ko abakunzi ba muzika bazagenda bakunda.

REBA HANO INDIRIMBO 'KARIBU SANA' YA DIPLOMATE NA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND