RFL
Kigali

Diplomate wamaze kurangiza album ye ya mbere, yashyize hanze indirimbo ya mbere kuri album ya kabiri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2016 8:16
2


Umuhanzi Diplomate cyangwa Dip G nkuko bamwe bakunze kumwita mu minsi ishize yarangije album ye ya mbere yise ‘Fasasi I’, nyuma yo kurangiza imirimo yo gutunganya iyi album Diplomate akaba yatangiye album ye ya kabiri aho yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere “Mu mfuruka” iri kuri iyi album.



Nubwo atarayimurikira itangazamakuru n’abakunzi ba muzika muri rusange Diplomate yamaze kurangiza album ye ya mbere yise Fasasi wa mbere ndetse akaba akomeje gukora kuburyo yatangiye indi ya kabiri. Diplomate kuri ubu yamaze gushyira ku isoko amwe mu ma Cds akubiyeho indirimbo 21 zose ziri kuri album ye ya mbere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA DIPLOMATE 'MU MFURUKA'

diplomate

Diplomate yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere kuri album ye ya kabiri

Album Fasasi wa mbere ikubiyeho indirimbo 21 arizo: Fasasi wa mbere, Umucakara w’ibihe,Nyiri u Rwanda, Umunsi ucyeye, Idewoloji, Kure y’imbibi, Kebuka ngufotore, Inzu y’ibitabo,Uramfite rmx,Indebakure, Power, Ikaramu,Ibanga rya muvara, Imizingo yatakaye rmx, Iteka n’amateka,Birahambaye, En forme, Kirazira, Diplomasi, Akotsi k’abatabazi ndetse n’Ibikundanye birajyana yakoranye na Bull Dogg.

diplomateAlbum ya mbere ya Diplomate

Nyuma yuko uyu muhanzi arangije album ye ya mbere akaba yatangiye gukora ku ya kabiri bitaratangazwa uko izaba yitwa dore ko aribwo uyu muhanzi agishyira indirimbo yayo ya mbere hanze, indirimbo Diplomater yashyize hanze akaba yarayise “Mu mfuruka” indirimbo mu byukuri we ahamya ko irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu indangagaciro y’ubupfura ndetse anatoza urubyiruko kwihugura ku ndangagaciro z’umunyarwanda.

 KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA DIPLOMATE 'MU MFURUKA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karimu7 years ago
    Uyu mu jama ndamwemera saaana. ahubwo iyi CD twayigurira hehe?
  • eva7 years ago
    ese twayikurahe





Inyarwanda BACKGROUND