RFL
Kigali

Diplomate ageze kure umushinga w’indirimbo ari gukorana na The Ben

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2018 15:40
3


Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zisaba kumva kabiri Diplomate Fasasi I [Dip G] yatangaje ko ageze kure umushinga w’indirimbo ahuriye n’Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamye nka The Ben umaze iminsi mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’abanyarwa ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo.



Diplomate ubarizwa muri Kiwundo Entertainment yavuze ko uyu mushinga w’indirimbo watangiriye mu Rwanda ubwo bakoraga amajwi yayo (Audio) yatunganyijwe na TrackSlayer nyuma yaho yahuriye na The Ben muri Uganda baba ariho bakoresha amashusho ya yo, yizeye ko mu cyumweru kiri imbere izaba yasohotse.

Aganira na Inyarwanda.com Diplomate yagize ati:"Indirimbo yitwa Karibu sana ikaba iri gutunganyirizwa muri Uganda..Hashize iminsi mike dufashe amashusho yayo. Audio yakozwe na Trackslayer.”

Diplomate wanatangaje ko yafashwe n’uburwayi bwa giripe ariko ko ari kugenda amera neza, avuga ko ibintu bisabwa byose byamaze kurangizwa ku buryo iyi ndirimbo igomba kujya hanze mu cyumweru gitaha.Yavuze ko yahuriye na The Ben muri Uganda bagapanga uburyo bakorana indirimbo.

Mu gitero cy’iyi ndirimbo Diplomate atangira ati:"Ibihari birahagije, ihene irishiriza mu burebure bw’umugozi wayo. Agahanga k’inkoko ni nawo munwa wayo am here…...”The Ben amwikiriza agira ati:"Nubwo hashize igihe ntacyahindutse.Karibu sana, ngaho icara ku ntebe ambara ikamba ryawe karibu sana i salut you [abisubiraho inshuro eshatu]."

ben

The Ben ari imbere ya Camera aririmba

Muri 2009 Diplomate ni bwo yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi. Yakoze indirimbo yamuhaye igikundiro no guhangwa amaso na benshi mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop, indirimbo ayita ‘Umacakara w’Ibihe’. Uyu muhanzi kandi yakoze izindi ndirimbo nyinshi zatumye ashinga imizi mu ruhando rw’imyidagaduro ‘Ikaramu’, ‘Ideology’, ‘Fasasi wa mbere’, 'Ndi Umunyarwanda' na 'Indebakure'. Muri 2016 yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigeze Album ya kabiri yatangiriye kuyitwa ‘Mu mfuruka’.

diplomate

Diplomate mu mwambaro w'umutuku amanukura imirongo y'indirimbo

Album Fasasi ya mbere ikubiyeho indirimbo 21 nka: Fasasi wa mbere, Umucakara w’ibihe, Nyiri u Rwanda, Umunsi ucyeye, Idewoloji, Kure y’imbibi, Kebuka ngufotore, Inzu y’ibitabo,Uramfite rmx,Indebakure, Power, Ikaramu,Ibanga rya muvara, Imizingo yatakaye rmx, Iteka n’amateka,Birahambaye, En forme, Kirazira, Diplomasi, Akotsi k’abatabazi ndetse n’Ibikundanye birajyana yakoranye na Bull Dogg.

bamwe

Bamwe mu bakobwa bazagaragara mu mashusho y'indirimbo

kompanyi

Kompanyi iri gutunganya amashusho y'iyi ndirimbo iyageze kure

ben na diplomate

ben na







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    MUKOROGO THEBEN arakuzanzamuye diplomate we wari warazimye .
  • omar6 years ago
    mukomerezaho kbsa
  • Mamie6 years ago
    MUKOROGO THEBEN





Inyarwanda BACKGROUND