RFL
Kigali

Diane yambitswe impeta n’umusore yasimbuje Platini [Dream Boys] bakundanye imyaka itanu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2018 8:49
15


Umukobwa witwa Ingabire Diane wakundanye by’ikirenga na Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boys bakaza gutandukana, yambitswe impeta imuteguza kubana akaramata n’umusore bagiye kurushingana Rutayisire Fiston usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ibi birori byabaye kuwa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje. Diane Ingabire yanditse kuri instagram ashima byimazeyo Imana anashima umukunzi we yabwiye ‘Yego’. Yagize ati« Ndashima Imana ku bwa buri kimwe cyose. Navuze yego ku mukunzi w’ubuzima bwanjye. Mwakoze nshuti zanjye n’umuryango wanjye kuba mwitabiriye ibi birori. Ni ukuri ndabashimiye."

Ingabire Diane yatangiye gukundana n’umuhanzi Platini Nemeye mu mwaka w’2013. Ibyabo bakomeje kubigira ibanga rikomeye rizira itangazamakuru. Platini yakunze kugendera kure uwashakaga kumubaza ku rukundo rushya yari yinjiyemo nyuma yo gushwana byeruye na Rozy bakundanye ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.

Diane

Rutayisire Fiston yambitse impeta umukunzi we amuteguza kurushinga

Umwaka wa 2017 wabaye inganzo ku itsinda rya Dream Boys, itangazamakuru rityaza ikaramu kuko ari bwo byeruye byatangajwe y’uko Platini yashwanye na Ingabire Diane biteguraga kurushinga muri uyu mwaka wa 2018 nk'uko byavugwaga. Mu guhamya neza amakuru, uyu mukobwa kuwa 05 Mutarama 2017, yahise yerekana umusore yishumbushije ari we Rutayise Fiston. Icyo gihe yanditse agira ati "Uyu ni we byishimo byanjye"

Rutayise Fiston wambitse impeta umukunzi we Diane Ingabire yaherukaga mu Rwanda mu mwaka w’2010. Yaje mu Rwanda mu munsi ishize, umukunzi we Diane yandika agaragaza ibyishimo atewe no kongera guhura n’umukunzi bafitanye umushinga w’ubukwe .

impeta yambitswe

ibi birori

Ibi birori byahuje inshuti n'abavandimwe

inshuti n'abavandimwe

byari umunezero

Byari umunezero

Ingabire

Diane yashimye umukunzi we

Platini

Ingabire Diane

Amafoto: Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sisi5 years ago
    Uyu mukobwa akubita inzoga.wa musore we numushobora nzaba ndeba.
  • GASONGO5 years ago
    YEWE NUBUNDI UYU MUKOBWA YARAMAZE GUSAZA NDETSE YARANABYIBUSHYE CYANE NTIYARAGIKWIRANYE NA PLATINI. AGIZIMANA BAMUKUYE HANZE, ABO BAGENZI BE NABO NDABONA BAHEZE KUZIKO NIBAGIRE BABATWARE. ABASORE BABA HANZE BARAZA BAKAYORA GUSA NTIBAFATA TIME NGO BASHAKE ABANA BEZA BAKIRI BATO. NGAHO NAWE IBAZE UMUNTU PLATINI YAMARANYE 5 Yrs, mana we!!!!!
  • Bebe5 years ago
    Fiston sha.muzaba mumbwira ibizakurikira.cyeraka nimba yarabaye serieux ariko afite reputation mbi
  • Platinum 5 years ago
    Ndabona uyu muryango ufite ikibazo mugushaka ejo bundi mukuru siwe warongoye Jojo?Jojo wakundanaga nabakina football muri Apr?none umusore ahurudutse iyo araje amutwara yaramurangiwe nuyu diane nyine wibanaga za kacyiru muri za home
  • Ange 5 years ago
    Ariko abantu mwabaye gute?? Kubericyi mukunda gusebanya Diane muvuga muramuzi??? Rata Fiston umugore wawe numwana mwiza kandi agira numutima mwiza! Naho amagambo yabanya Kigali ntuzayishinge kuko niko babaye! All the best guyz
  • Dada5 years ago
    ntimukunda abimereye neza! Kubera iki mugira ishyari uyu mwana wumukobwa ndamuzi turaturanye aritonda cane ibyo muri kumuvugaho ntabwo aribyo nagato! Courage kandi nibindi izabibakorera!
  • T.I5 years ago
    congratulations, uwo musore ari mubantu nzi bari serieux, Diane abonye umugabo umukunda
  • K.O.K5 years ago
    NKUMUNTU UTURANYE NA FESTO, NDABYISHIMIYE! SERIOUS AND HARDWORKING GUY
  • Kanana5 years ago
    UWOMUKOBWA ANYWA URUMOGI SHISHA IJISHO RYE RER0 NI IGIHOMORA CYUMUKOBWA UWO NTAGO ARUWOKURONGORA NGO WASHYIRA MU MAGO
  • J luxry5 years ago
    Mana wee wamusore we urambabaje nukuri iyo ndaya yirirwa isenya ingo zabandi atwara abagabo babandi niwe ushaka gushaka ndagusabiye gusa sha wagakobwa we amarira yabagore wasenye azagukurikirana ntamahoro uzagira Festo be stronge kuko Urimubyo utazi ndakubwiza ukuri
  • Benitte 5 years ago
    Ehhh ngo gutwara abagabo babandi, harabo ashyira mukiziriko ? Uwajye niwe wamutwaye? Kuki abanya Rwanda mutishimira ibyiza byabagenzi banyu? Ese wowe ninde wakurongora nibi bigambo uvuga? Ishyari namatiku nibyo bikuzuye, coz Diana ntabutahwa butagezwe intorezo uyu numugani wikinyarwanda
  • Kevin 5 years ago
    ibyo muvuga byose ntakintu cyahindura k urukundo rwabo! Ndumva murushywa nubusa, Amashyari yarabamaze ntakindi!!!! Diane numwana mwiza cyane! Kandi imana izamwubakira kuko agira urukundo rwinshi, ikindi akunda abantu no gufasha abantu bababaye! Fiston ntuzishinge amagambo yabanya Kigali kuko ntibakunda ibyiza kubagenzi babo
  • Kiki5 years ago
    Ese kuki mushaka gusebya diane?ni wowe yatwaye umugabo?? Narumiwe koko amashyari arabamaze. Erega ni hahandi ntabwo impeta bazayimukuramo kubwo kumusebya kwanyu, Fiston na Diane mukore ubuzima byanyu mureke imbura mikoro zivuga ubusa..... Diane numwana mwiza cyane kandi muzubaka urugo rukomere cyane! Ndabakunda cyane Team F&D
  • nkubito yvan5 years ago
    muraho murasamye mubura gushaka amafaranga ark mukaz mugasara
  • Doriane5 years ago
    Wowe wiyita Platinum uzabaze mama wawe mbere yuko ahura na Papa wawe yakundanye/yaryamanye n'abangahe. Jojo kuba yarakundanye n'umukinnyi w'umupira nibyo bimugira ikirara? Uzi ko usetsa





Inyarwanda BACKGROUND