RFL
Kigali

Diana Teta yishimiwe bikomeye i Washington, Jeannette Kagame nawe amwereka urugwiro (Amafoto)

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:21/03/2016 16:27
31


Diana Teta; umuhanzikazi ukomeje kugira amahirwe no kugiririrwa icyizere cyo kwitabira ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi, yishimiwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo yaririmbaga mu birori byari byiswe “US Diaspora Women Convention” byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuwa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2016, nibwo i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori byari byatumiwemo Madamu Jeannette Kagame; umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari nawe wari umushyitsi mukuru, hanyuma umuhanzikazi Diana Teta akaba ari we muhanzi wari watumiwe ngo azajya gutaramira abitabiriye ibyo birori.

Teta

Teta

Teta yarishimiwe cyane i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Teta yarishimiwe cyane i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Teta

Uretse kuba Teta yarishimiwe cyane n’imbaga y’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; imiririmbire ye yanashimwe na Madamu Jeannette Kagame anamwereka urugwiro, ibi bikaba byarananyuze cyane uyu muhanzikazi nk’uko yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Teta

Teta

Mu bo Teta yaririmbiye harimo na Jeanette Kagame

Mu bo Teta yaririmbiye harimo na Jeanette Kagame

Teta Diana amaze kwitabira ibirori bitandukanye birimo ibiba byatumiwemo abayobozi bakuru b’igihugu, akaba kandi akomeje kwerekwa urukundo n’abantu batandukanye; mu minsi micye ishize umunyamerikakazi akaba yarasabye Perezida Kagame ko yazamufasha kubona uyu muhanzikazi akamutumira mu gikorwa yifuza ko yaserukiramo u Rwanda. 

Teta

Teta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    wooowwww
  • Akaliza mik8 years ago
    Uyu mukobwa nda munenga kukibazo ki myambarire kuki mbere yo kujya mu kurubyiniriro atabanza ngo yitunganye neza reba ayo masutiye yu mukara uko anagana wadusebeje rwose.ikindi gakondo uba uyihesheje isura mbi jyewe narindiyo indi nama ko numva ngo uri umuhanzi kuki waturirimbiye izabandi ntayawe wadushyiriyemo izawe tuzazimenya gute? ikindi ntiyishimiwe cyane iyo yishimirwa abantu bose bari guhaguruka bakabyina ataje kwinginga abo bari bubyinane teta wisubireho naho ubundi wari wagerageje kwiga kwambara neza nubwo isutiye yagukojeje isoni yari Inama komerezaho uracyafite byinshi byo kwiga naho uragera kandi komereza aho murakoze. theo nkunda inkuru zawe ariko aho teta yakubeshye
  • che8 years ago
    Biteye ubwuzu!
  • yannick mukunzi8 years ago
    Uyu mukobwa rera sinzi impamvu ntasamazwa nibyo yakoze niba yumva ko twese twiyumvamo indirimbo zakera ntago mbizi teta live ntayo uzi cyakoze ugerageza izabandi upfa kujyamo naho ubundi mukobwa wacu rwose dukeneye nizawe kugiti cyawe kandi uzabidukorere rwose.naho ibyo kwishimirwa ntibirimo bitegereze photo kuko waringinze ngo bahaguruke rwose mujye muvuga ibyabaye kereka ntariyo na byemera bambeshye uracyafite urujyendo rurerure kabone nubwo wikundira izabandi nizo ushoboye duhe nibyawe tubimenye nkunda kubyibazaho ariko nibyo bikugaburira da uzasingize gakondo
  • MGOMBEWA8 years ago
    Icyo bamuca ndakizi.
  • MANIRAGABA8 years ago
    kondigusaindirimbozirebazikangakurenonembigenzutendomwamvasha!
  • Kagema8 years ago
    Mfitikibazo cyamatsiko kandi nkamwe babanyamakuru mutubera abavugizi mukana menya byinshi kuturusha. Yemwe ikibazo cyange kiragira kiti kuki burigihe mubirori nkibi hitabazwa umuntu umwe?? Kandi nibura ntanaririmbe indirimbo ze kugiti cye ahubwo agakora izabandi? Usanganga hari abaririmbyi benshi hano twemera nkabakomeye ariko wareba ugasanga batajya bitabira ibibirori? Ese byaba aruko haba hakenewe umuntu usubiramo indirimbo za kera kugirango yibutse abantu byabihe? Niba aricyo se buriya wenda icyogihe ba kayirebwa naba makanyaga ntibakwitaabazwa nabo kugirango barusheho kuziririmba cyane ko izisubirwamo inyinshi ziba ari izabo?? Ahanini nicyo nibazaga ariko wenda kubyimyambarire nange navugako uwomwenda utaruwo kujyana imbere y'umubyeyi wacu our very own first lady Mrs jeannette kagame, ndetse nabandi babyeyi bitabiriye uyumuhuro.
  • Mukundwa Marthe 8 years ago
    wowwwwwww....komeza utsinde mukobwa mwiza.. imigisha myinshiiii
  • RUKIZANGABO ENOCKY8 years ago
    Rwose ndibaza ko ntawutashima ukuntu Diane TETA asusurutsa abantu; ariko agerageje kwitoza kwambara umwambaro ugera hepfo y'amavi gato, byaba byiza kandi yaberwa . Ambabarire, ntabwo nshobora kumugeraho, ngo mbimwibwirire amaso kuyandi, nashaka antuke. Ariko numvisa n'abandi babibona nkanjye ari benshi e
  • sg8 years ago
    She is Among my girls bazi kuririmba, bafite ijwi mbese impano ureke na knowless baba basaraye.
  • Nkubito8 years ago
    Abanze akarabe amaguru mu mafaranga bamuha.... akeneye gucya... ubundi ajye aririmba atabumbye umunwa kuko byica imikaya...
  • Bage8 years ago
    Sg ndagusabye ko nikindi gihe utakongera gushyira Butera mukanwa kawe no gupfa kumugereranya nababonetse bose. Naho gusarara nakugirinama yo kujya kwamuganga wamatwi akagufasha kuko amatwiyawe ararembye nudafatira hafi. Ibyuyumwana byo sinzi icyo bakurikiza ariko yambaye nabi!
  • Rahab8 years ago
    Abantu muriyenza cyane...... Imwambarire ntacyo abaye, isutiye mwazibonye gute? Naho yabihindura ubutaha mwazashakisha ibindi Mumuvugaho. Yadutaramiye neza muri Rwandaday Amsterdam.
  • umunyarwandakazi8 years ago
    mwiriwe nshuti basomyi ibanga ryogukundwa kwa teta niririya saro ryomugahanga mubihugu nanjyenze muri africa ariyamasaro bayakoresha mubupfumu ngaho azarikuremo mazengo arebeko harinuwonjyera kumuvuga nibintu mpagazeho mbivuze nabisubiramo ataririya mistindo yomugahanga ntanuwakonjyera kuvuga izina rye abantu bashakira ubustrar kwashitani ugiragutya ukumva barazimye bitunguranye vubanawe nadakomeza gutanga amaturo azazima kwashitani nimpa nguhe ntamikino=mwibaze kuri p squar,just familly... tugarukire Imana ntakiza kibakwashitani uhirukira uhashaka ibitangaza ukabihabwa ariko ingaruka ukuramo zikubye inshuro 1000 ububi kubitangaza wariwiteze duhuye aribyo namubaza kuririya saro akicwa nisoni ..banyarwanda iteka tujye dutekereza kwiherezo ryacu nyuma yurujyendo ku isi
  • kiki8 years ago
    Comments zuzuye amatiku . Muge mugabanya ishyari ninzangano
  • che8 years ago
    Ariko twagiye twashimira ko uwundi ariho atera imbere, tukareka kumushinja no kumuvugaho ibintu tutaba tunafitiye gihamya!! Reka Teta adutere ishyari ryiza maze dutekereze uko natwe twakora tukagera kure ntawuvangiye undi please!
  • X8 years ago
    Arheeeeeee, ark abanyarda tuzamenya gushima no kutagendana imitima yuzuye ishari ryari?? reba nka comment zo hasi zibanza zuzuyemo ubugoryi nubunyacyaro na mukushi kumitima gusaa. ngo amasutiye?? isutiye murebz irihe?? ngo azabanze acye amaguru?? uragirango yisige mukorogo nka mushiki wawe?? ngo yambaye ubusa?? ubusa ubonye burihe wa ntuza wee?? imyumvire yuzuye imyanda gusaa!! bibarye cg birorere ark teta azahora atumirwa ahantu nkaha kuko ubwe ni vip kandi indirombo ze ziriyubaka kandi zifite ubwenge wagera kuri live bikaba ibindi harimo niza kamariza. ureke iza knowless zumvwa mutubari ngo za follow you.hhh iriya wayumvisha first ladu ntibagufunge koko?? TeTa OYEEEe
  • 8 years ago
    Félicitations pour toi Teta diana kuko uririmba neza kdi uranasabana courage vraiment !
  • X8 years ago
    Nawe ngo munyardakazi, ushobora kuba uri congomanikazi utabizi kuko ufite karande yanze kukuvamo yo guterekera nimyuka yindi ntazi. ngo isaro?? urababaje gusa!! wamugani bakita agateta bwacya bakakambara. urumva uzatera imbere gte utizeye ubwemge nubushobozi imana yaguhaye ahubwo ukiha abakurambere biwanyu. umbabarire gusa abantu nkamwe muntera isesemi
  • kamikazi8 years ago
    Hhh iyisi yuzuyemo abanyeshyari weeeee nkawe koko urushwa Niki ???reka umwana aterimbere Teta jyimbere bene gutumba baturike





Inyarwanda BACKGROUND