Diana Teta; umuhanzikazi ukomeje kugira amahirwe no kugiririrwa icyizere cyo kwitabira ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi, yishimiwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo yaririmbaga mu birori byari byiswe “US Diaspora Women Convention” byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuwa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2016, nibwo i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori byari byatumiwemo Madamu Jeannette Kagame; umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari nawe wari umushyitsi mukuru, hanyuma umuhanzikazi Diana Teta akaba ari we muhanzi wari watumiwe ngo azajya gutaramira abitabiriye ibyo birori.
Teta yarishimiwe cyane i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Uretse kuba Teta yarishimiwe cyane n’imbaga y’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; imiririmbire ye yanashimwe na Madamu Jeannette Kagame anamwereka urugwiro, ibi bikaba byarananyuze cyane uyu muhanzikazi nk’uko yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bo Teta yaririmbiye harimo na Jeanette Kagame
Teta Diana amaze kwitabira ibirori bitandukanye birimo ibiba byatumiwemo abayobozi bakuru b’igihugu, akaba kandi akomeje kwerekwa urukundo n’abantu batandukanye; mu minsi micye ishize umunyamerikakazi akaba yarasabye Perezida Kagame ko yazamufasha kubona uyu muhanzikazi akamutumira mu gikorwa yifuza ko yaserukiramo u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO