RFL
Kigali

"Sindarongora nta mugore mfite" Diamond yavuze kuri Zari, Se umubyara n’ibanga ryo gutera imbere mu muziki

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/01/2018 18:13
5


Umuhanzi w’umunyatazaniya Diamond Platnumz ari mu Rwanda ku mpamvu zitandukanye zigendereye ubucuruzi no gutembera ngo areba ko yakwagurira ibyo akora mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yagarutse ku mubano we na Zari, Se umubyara ndetse n’ibanga ryo gutera imbere mu muziki.



Mu nkuru nyinshi zikunda kugarukwaho kuri Diamond, inyinshi ni izivuga ku byo guca inyuma Zari ndetse no gushwana na se umubyara ku buryo umubano wabo utifashe neza. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru b'i Kigali, yabajijwe niba ibyo kubyara abana benshi hanze no gushwana n’umugore we Zari byaba bitagira ingaruka zitari nziza ku muziki we. Yahise akosora ho gato ati:

Hoya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari. Ikindi simfite abana benshi ni 3 gusa, Dilan, Tiffah na Nilan. Imana yaravuze ngo tubyare twuzure isi kandi nkunda abana, ibyo kuvuga ngo byanyicira akazi, umunyabigwi Bob Marley yabyaye abana benshi ariko ntibyamubujije gukomeza kwitwa umunyabigwi.

Image result for Diamond hamwe na Zari inyarwanda

Diamond hamwe na Zari ubwo bari bazanye i Kigali

Ku bijyanye na se umubyara, yabajijwe niba koko yarabataye bakiri bato cyangwa niba ari Diamond wanze gufasha se mu gihe yari amaze kubona amafaranga. Yasubije ati: “Sintekereza ko ibyo hari icyo byamarira abanyamuziki bagenzi banjye cyangwa abandi bantu muri rusange, gusa ndabivugaho. Sinagize amahirwe yo gukura nderwa na data, narezwe na mama, gusa data nawe turavugana bisanzwe ariko kuba ntarakuze mubona ngo mumenyere, bituma n’ubundi uko tubanye n’uko tuvugana n’ibyo duhuriraho biba bicye ugereranyije n’uko mbana na mama”

Related image

Diamond yavuze ko atagize amahirwe yo kurerwa na Se

Ku bijyanye n’uko yigeze kuvuga ko mu Rwanda abanyamuziki baho bataramenya gukorera amafaranga, Diamond yavuze ko atari byo yashakaga kuvuga ahubwo ko we icyo yavugaga ari uburyo mu muziki intwaro ya mbere ari uguhitamo abo mukorana. “Ikipe y’abo mukorana izi ibyo ikora, izi gucuruza no kumenyekanisha ibyo ukora, niyo yagufasha cyane kuko twese twaturutse hasi cyane dufashwa no kubona abo dukorana batumenyekanisha.

Image result for Diamond hamwe na Zari inyarwanda

Diamond na Zari hamwe n'umwana wabo Tiffah

Gusa muri uru ruganda rwa muzika habamo ibintu byinshi, hari n’abo mwahura ahubwo bagashaka kukuryamo amafaranga aho gutuma ubyaza umusaruro impano yawe, ni byinshi cyane, gusa kumenya kwimenyekanisha no gucuruza ibyo ukora ni byo bya mbere. Nk’ubu nakabaye mvuga ngo Diamond karanga muri Tanzania barayirwa nkumva ni ibyo ariko naje hano kugira ngo abantu ba hano nabo bamenye ibyo nkora banabimenyere. Naje gutembera mu masoko, kureba uko isoko ryo mu Rwanda rimeze. Ibyo byose rero ni ibintu umuntu aba agomba kumenya iyo agiye gukora umuziki.”

Diamond Platnumz yanabajijwe ibyerekeye kuba yaba akoresha abapfumu mu gutera imbere kwe abihakanira kure avuga ko umupfumu wakuragurira ntaragurire umwana we ataba agukunda kurusha uwo yabyaye ahubwo ngo inzira nziza ni ugusenga no gukora cyane. Diamond azava mu Rwanda ku munsi wo kuwa mbere, arateganya ibikorwa bitandukanye birimo no guhura n’abafana be bakifotoza mu duce dutandukanye, ahavuzwe ni Nyamirambo, ku munsi w’ejo kuwa 6 tariki 20/01/2018, mu masaha ya mu gitondo.

Diamond

Diamond

Diamond

Abanyamakuru bari babukereye mu kiganiro bagiranye na Diamond






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Shadyboo aratwite niwe yaje gusura yijijisha .
  • Kiki6 years ago
    Diamond namukundaga alikohano yavuzenabi pe bitaringombwa. yateshejagaciro zari babanyimyaka 3 yose wanamubyariye imfura ye nubuheta byatubabaje nkabanyarwandakazi mugihugu cyacu gitezimbere abari nabategarugori. Azabisabirimbabazi yamupfobeje turabyamaganye. Nibabanafitanyibibazo nibabikemuririwabo ntazekumwandagariza hano nomubinyamakuru
  • Omar6 years ago
    None se kiki ni wowe umuhitiramo ibyo avuga? Cg we avuga ibiri byo? Ko atigeze ahakana ko Zari ari umukunzi we kandi nk'uko abivuga bakaba batarigeze basezerana ushaka ko avuga ko ari umugore we gute? Nkwibutseko kugirango abantu bitwe umugore n'umugabo babanza gusezera ... Uhindure ibyo wanditse ahubwo usabe imbazi. Urakoze
  • Marthens 6 years ago
    Oya Kiki nawe se yamuteye inda? Ubwo aje mu Rwanda azatera inda benshi cyane ko we abyarana n'inshuti atagira Umugore. Birababaje
  • 6 years ago
    arabarya tuuu





Inyarwanda BACKGROUND