RFL
Kigali

Diamond yatawe muri yombi ashinjwa kwamamaza ubusambanyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2018 14:33
1


Umuririmbyi Diamond Platnumz yatawe muri yombi na Police ya Tanzania ashinjwa kwica umuco biturutse ku mashusho yashyize hanze ari kumwe Hamisa Mobetto ndetse n’andi amugaragaza asomana byimbitse n’umuzungukazi utatangajwe amazina.



Aya mashusho ari kumwe na Hamisa yayashyize hanze nyuma y’uko yari yerekanye andi mashusho ari kumwe n’umuzungu utaratangajwe amazina basomana mu buryo bwimbitse. Ibi byemejwe na Minisitiri muri Tanzania ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko y’iki gihugu. Uyu muhanzi arashinjwa kwangiza nkana umuco w’iki gihugu yerekana amwe mu mabanga yo mu biriri kandi bidakwiye.

Diamond yajyanwe kuri Police mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata 2018 ashinjwa kwamamaza ubusambanyi ku mbuga nkoranyambaga. Afunzwe nyuma yo kwerekana amashusho (Video) ebyiri zitandukanye aryamana n’abagore batandukanye basomana byimbitse barimo umuzungukazi ndetse n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

diamond

Diamond aherutse gutandukana n'umukunzi we Zari The Lady Boss

Global Pubishers yandikirwa muri Tanzania yerekanye Video ya Minisitiri w’Umuco, Ubugeni na Siporo Dr.Harrison Mwakyembe yemeje ko bataye muri yombi umuhanzi Dimamond. Ibi yabivugiye mu Inteko Nshingamategeko y’igihugu kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mata 2018.

Dr.Harrison Mwakyembe yahamije ko uyu muhanzi yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere kugeza ubu akaba akiri mu maboko ya Police ya Tanzania. Yabwiye abagize Inteko Nshingamategeko ko Diamond azashyikirizwa inkiko ashinjwa kwangiza umuco w’igihugu.Yagize ati "Hari abahanzi benshi bakomeza gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibibangamiye umuco w’Igihugu. Nshimishijwe no kuvuga ko ejo hashize twataye muri yombi Diamond”.

platnumz

Uwo ni Diamond ari kumwe na Himasa wamubyariye

Dr.Harrison Mwakyembe yakomeje avuga ko kuri Police Diamond yahaswe ibibazo abazwa impamvu yakwirakwije amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Ngo Leta ya Tanzania yahagarukiye guhangana n’abahanzi bakoresha imvugo zidakwiye bakanamamaza ubusambanyi.

zari

Diamond yabyaranye na Zari abana babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Long Live Magufuli6 years ago
    Ubanza Diamondz atibukako TZ igendera kumahame ya communism & socilaism, nibamwibutse aho igihugu kigana, naho ubundi arakabije Umuco imbere, inyungu zabaturage bose imbere, gashakabuhake inyuma, ruswa inyuma, abikorera kugiti cyabo bafitiye inyungu abaturage bo hasi imbere, kwihaza mubiribwa kwabaturage imbere, etc That's communism & socilaism, ureke iwacu capitalism itugeze habi





Inyarwanda BACKGROUND