RFL
Kigali

Diamond yatangaje ko ashaka kugura imitungo muri Kigali akahagira urugo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/01/2018 19:58
7


Umwe mu bahanzi bakunzwe mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba Diamond muri iyi minsi ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda. Kuri ubu uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere yamaze gutangaza ko yifuza kugura imitungo mu Rwanda akahagira urugo rw’umuryango we nkuko yabyanditse ku mbuga ze nkoranyambaga.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yatanze igisa n’itangazo arangisha ahantu heza ho gutura mu Rwanda. Yagize ati”Ndi gushakisha umutungo nagura i Kigali. Urugo rushya rw'umuryango wa Simba... muryango wanjye wo mu Rwanda, hari igitekerezo?? Ndashaka kugira ahantu i Kigali mu Rwanda, ni kimwe mu bihugu nkunda nifuza ko bimwe mu bikorwa byanjye byaba biriyo.. bavandimwe banjye bo mu Rwanda, ni akahe gace mubona kankwiye?”

diamond

Diamond avuga ko akeneye inzu yo guturamo i Kigali

Diamond ni umwe mu bahanzi bo muri Tanzania bakunze guhirwa n’ibitaramo yagiye akorera i Kigali cyane ko bibiri amaze kuhakorera byose byagiye byitabirwa n’imbaga y’abakunzi ba muzika, aha akaba yaraje mu Rwanda bwa mbere aje kuririmba muri East African Party, nyuma akaba yaragarutse mu Rwanda aje kuririmba muri Beer Fest igitaramo giherutse kubera i Nyamata.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeff6 years ago
    Ariko uwo murezi asigaye yumva ari umuhatari cyane kuburyo abona hari umwitayeho? Yahagura umutungo atawugura ntibitureba twebwe turareba inyungu zacu nk'abaturarwanda ibya famille y'uwo murezi ntibitureba, niba azana imisoro nayizane ariko ntazategereze ko hari uzamushyigukira ngo aje gutura i Rwanda.
  • Karinda6 years ago
    Uzajye gutura mubiryogo niho hakubereye
  • Welcome DP6 years ago
    Naze, ariko amenyeko twe tudakina, niyiha gukomeza umuco wo gutera amada yadukanye, azamenyeko tuzamwambika amapingu tutitaye kumateka ye, kuko kuri twe ntaruta Kizito
  • aline6 years ago
    sha turakwingize wamugabowe, mbere yokuza kuba mulikigihugu turagusaba ikintukimwegusa; nkakumwe iyotujya iburayi badusaba kubanza kwitezurukingo rwa fievre jaune (yellow fever), PLEASE banzunyure muli ONAPO bagutere rwarushinge ruhagarika imbyaro kubagabo (cyangwa onapo igusanganire kuli airport iruguterereyo) ubundubone kwinjira kalibusana rwose, nahubundi ntabibazo dukeneye doreko abakobwa bacu nabo batoroshe
  • 6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhh. urandangije kabisa.
  • 6 years ago
    yadukanye umuderi wo gutera amada. mu rwanda ntabwo azazanayo iyo cinema ngo bamurebere.
  • 6 years ago
    hhhhhh. uwo wadukanye umuderi wo gutera amada bazamutuze mu migina .





Inyarwanda BACKGROUND