RFL
Kigali

Diamond yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Tanasha wamurutiye abo bakundanye bose

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2018 16:56
1

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gutangaza y’uko tariki 14 Gashyantare 2019 ari bwo azambikana impeta n’umunyamakuru Tanasha Barbieri Oketch bamaze iminsi mike bari mu rukundo, amusobanura nk’umukobwa wamurutiye abandi bose bagiranye ibihe byiza barimo na Zari Hassan wamubyariye abana babiri.

Umunyamakuru  Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22 uri mu rukundo na Diamond akoresha amazina ya Zahara Zaire ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe na Diamond ubwo yajyaga kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, ubwo uyu muhanzi yiteguraga kuririmbira mu iserukiramuco ‘Thika’.

Nairobi News yanditse ko mu kiganiro bagiranye na Diamond, yatangaje ko atifuza gutakaza igihe kinini aterera uyu mukobwa ahubwo ko yanyuzwe n’imico n’imyifatire ye ari nayo mpamvu muri Gashyantare 2019 yifuza ko bahamya isezerano ryabo.

Diamond yavuze ko hashize amezi icyenda Zari Hassan amutaye, ngo yageregeje kwegera abakobwa batandukanye abashakaho umubano, ariko benshi ntibifuzaga kuba abagore ahubwo bifuzaga kuryoshya gusa. Ngo Tanasha usanzwe ari n’Umunyamakuru wa NRG Radio yamugaragarije ubushake bw’uko ashaka kubaka. Uyu mukobwa yakundanye na Diamond avuye mu rukundo rwa Nick Mutuma.

Diamond yatangaje itariki y'ubukwe bwe na Tanasha

Diamond Platnumz avuga ko nta kindi acyeneye uretse gukora ubukwe agakomeza imishinga ye. Avuga ko Zari bashwanye ku munsi w’abakundanye (tariki 14/02/2018), ari nayo mpamvu yifuza ko ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2019 ari nabwo yakwambika impeta Tanasha. Aganira na Wasafi TV, Diamond yavuze ko yiteguye kurushinga mu mezi atatu ari imbere. Yagize ati:

Nashoye mu bushabitsi butandukanye nka Televiziyo, Radio, inzu ireberera inyungu z’abahanzi, ubucuruzi bw’ubunyobwa n’ibindi…. Ubu rero icyo nkeneye ni umugore umfasha kugenzura ibyo byose…Nateguye ko ubukwe bwanjye buzaba ku munsi w’abakundanye muri 2019 (Valentine’s Day). Umunsi w’abakundana uzaba ari ku munsi wa kane, tuzakomeza ibirori kugeza ku wa Gatandatu w’icyo cyumweru. Ibyo ni byo natangaza ubu, hagize impinduka zibaho nazabamenyesha.

Diamond hari abatera urwenya bakavuga ko afite abakunzi bamuhagarariye mu bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba nk’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi ndetse na Sudani y’Epfo.

Umukobwa ugiye kurongorwa na Diamond

Diamond yavuze ko afite ibikorwa byinshi bikeneye ubikurikirana.

AMAFOTO: Nairobi News

Umunyamakuru Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22 uri mu rukundo na Diamond akoresha amazina ya Zahara Zaire ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe na Diamond ubwo yajyaga kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.

Nairobi News yanditse ko mu kiganiro bagiranye na Diamond, yatangaje ko atifuza gutakaza igihe kinini atereta uyu mukobwa ahubwo ko yanyuzwe n’imico n’imyifatire ye ari nayo mpamvu muri Gashyantare 2019 yifuza ko bahamya isezerano ryabo.

Diamond yavuze ko hashize amezi icyenda Zari Hassan amutaye, ngo yageregeje kwegera abakobwa batandukanye abashakaho umubano, ariko benshi ntibifuzaga kuba abagore ahubwo bifuzaga kuryoshya gusa. Ngo Tanasha usanzwe ari n’Umunyamakuru wa NRG Radio yamugaragarije ubushake bw’uko ashaka kubaka. Uyu mukobwa yakundanye na Diamond avuye mu rukundo rwa Nick Mutuma. 

Diamond yatangaje itariki y'ubukwe bwe na Tanasha

Diamond Platnumz avuga ko nta kindi akeneye uretse gukora ubukwe agakomeza imishinga ye. Avuga ko Zari bashwanye ku munsi w’abakundanye (tariki 14/12/2018), ari nayo mpamvu yifuza ko ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2018 yakwambika impeta Tanasha. Aganira na Wasafi TV, Diamond yavuze ko yiteguye kurushinga mu mezi atatu ari imbere. Yagize ati:

Nashoye mu bushabitsi butandukanye nka Televiziyo, Radio, inzu ireberera inyungu z’abahanzi, ubucuruzi bw’ubunyobwa n’ibindi…. Ubu rero icyo nkeneye ni umugore umfasha kugenzura ibyo byose…Nateguye ko ubukwe bwanjye buzaba ku munsi w’abakundanye muri 2019 (Valentine’s Day). Umunsi w’abakundana uzaba ari ku munsi wa kane, tuzakomeza ibirori kugeza ku wa Gatandatu w’icyo cyumweru. Ibyo ni byo natangaza ubu, hagize impinduka zibaho nazabamenyesha.

Diamond hari abatera urwenya bakavuga ko afite abakunzi bamuhagarariye mu bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba nk’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi ndetse na Sudani y’Epfo.

Diamond yavuze ko afite ibikorwa byinshi bikeneye ubikurikirana

AMAFOTO: Nairobi News

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos5 years ago
    hanyuma babanyarwandakazi bari basigaye bamwirukanka inyuma ubwo bazagira numero ya kangahe ko uyu ari impfizi KWISI HOSE.

Inyarwanda BACKGROUND