RFL
Kigali

Diamond uryozwa amashusho asomana n’inkumi yarekuwe by'agateganyo na Polisi ya Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/04/2018 11:12
1


Nyuma y’uko ku wa 16 Mata 2018 umuririmbyi Diamond Platnumz ahaswe ibibazo na Polisi y’igihugu cya Tanzania ashinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yarekuwe by’agateganyo.



Polisi ivuga ko n’ikindi gihe bamukenera kumubaza ibibazo agomba kwitaba nk’uko Bongo5 dukesha iyi nkuru yabyanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi n'imwe za mu gitondo.Umukuru wa Polisi mu mujyi wa Dar es Salaam Bwana Lazarus Mambosaasa yemeje ko Diamond yari yatawe muri yombi ariko ko bamurekuye by’agateganyo ngo Polisi izongera kumuhamagaza mu iperereza rizakurikiho.

Si ubwa mbere Polisi ya Tanzania ihamagaje Diamond ngo yisobanure ku byo ashinjwa. Ejo Minisitiri w’Itumanaho Dr.Harrison Mwakyembe ubwo yari imbere y’Inteko Nshingamategeko yemeje ko bataye muri yombi Diamond anemeza ko bagishakisha undi muhanzi witwa Nandy kugira ngo nawe afungwe. Mu nkuru ya BBC Bwana Dr.Harrison Yagize ati:

Ntabwo twahagaze, nk’uko mubyibuka twemeje itegeko rigena ibigomba gutambuka ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize….Twamaze guta muri yombi Diamond, kubera gushyira amashusho atemewe ku karubanda.

diamond

Muri iyi minsi Diamiond ari mu ruhuri rw'ibibazo

Ku wa 15 Mata 2018 nibwo Diamond yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni asomana n’umuzungu utaratangajwe amazina, anerekana andi mashusho agirana ibihe byiza n’umunyamideli Hamisa Mobetto wamubyariye. Nyuma y’aho hasohotse andi mashusho y’umuhanzi Nandy nawe ushinjwa kwangiza umuco w’igihugu cye ndetse na mugenzi we Bill Nates. Minisitiri Dr.Harrison yagize ati:“Nandy na we agomba gufatwa agafungwa”.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] yatawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bike ahagarikiwe indirimbo na Guverinoma ya Tanzania zigera ku 3 mu ndirimbo 10 zahagaritswe, aho Leta ivuga ko zamamaza ubusambanyi mu mashusho ndetse n’amagambo azigize.

BBC ivuga ko Diamond ari we muhanzi ukize kurusha abandi mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Ngo ni we ukunzwe mu njya ya ‘Bongo Flava’, akaba n’uwa Kabiri mu bacuruza imyenda binyuze mu bwamamare bwe akanagira Wasafi Tv aherutse gushinga mu minsi ishize aho yatangiye no gukorana na Star Times.

Diamond w'imyaka 28 ahamwe n’icyaha yahanishwa amande ya Miliyoni eshanu z’amashilingi cyangwa se agafungwa umwaka wose. Bwana Mwakyembe avuga ko Guverinoma yahagurukiye abahanzi bamamaza ubusambanyi ngo bazatabwa muri yombi hatitawe ku mubare w’abafana bafite.

platnumz diamond

Amwe mu mafoto ya Diamond asomana n'umuzungukazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miss Colombe6 years ago
    Akumbuye Zari, bango yamenyeye kurya buri joro, nawe urabyumva





Inyarwanda BACKGROUND