RFL
Kigali

Diamond Platnumz yifurije umwana yabyaranye na Hamisa Mobeto kuzaba umuhanzi nka se

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/08/2018 6:59
0


Dylan ni umwana Hamisa Mobeto yabyaranye na Diamond Platnumz biteza impagarara yaba mu muryango ndetse no mu bafana. Kuri ubu uyu mwana yujjuje umwaka avutse, Diamond Platnumz akaba yamwifurije kuzaba umuhanzi agakundwa ndetse agafasha abakene.



Diamond yagize ati “Isabukuru nziza kuri Platnumz wo mu gihe kizaza.. umwana wanjye, umuswahili mugenzi wan jye, magorwa mugenzi wanjye, uw’umutima woroshye mugenzi wanjye. Wanyuze muri byinshi ukiri muto utanazi ibiri kuba, ibyo byatumye ngukunda cyane ndetse niyemeza kukurinda no kugutunga uko nshoboye kose.”

Image result for diamond platnumz and dylan

Dylan, umwana Diamond yabyaranye na Hamisa Mobeto

Yakomeje ati “Allah aguhe gukura neza, aguhe ubwenge, ubuzima buzira umuze, ibyishimo n’umugisha uzabe umuhanzi nkanjye so ukubyara, uzakundwe kandi nuhirwa uzibuke gufasha abakene bagenzi bacu”

Esma Platnumz mushiki wa Diamond nawe yifurije uyu mwana isabukuru nziza amwifuriza gukurana imico myiza itari nk’iya se umubyara, dore ko Diamond adakunze kuvugwa neza ku byerekeye imibanire ye n’abagore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND