RFL
Kigali

Diamond Platnumz yanditse ibaruwa ifunguye asaba imbabazi igisirikare cya Tanzania

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:27/10/2014 8:53
4


Nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania akoze igitaramo yamabaye imyenda y’igisirikare cya Tanzania bikamugiraho ingaruka, ubu yamaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi kuri iki gikorwa yakoze.



Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa umuhanzi Diamond Platnumz yandikiye igisirikare cya Tanzania yasabye imbabazi ku mugaragaro ku kuba yarakoresheje imyenda yacyo mu bikorwa bye bya muzika harimo igitaramo yakoze ayambaye ndetse no kuba yarafashe amashusho y’indirimbo ye yambaye iyi myenda.

tfrd

Diamond Platnumz arazira gukora igitaramo yambaye imyenda ya gisirikare

Ibibazo hagati ya Diamond Platnumz n’igisirikare cya Tanzania byatangiye ubwo mu gitaramo gikomeye cyiswe Sererngeti Fiesta giherutse kubera muri Tanzania ubwo hari hatumiwemo ibyamamare T.I ndetse na Davido.Muri iki gitaramo Diamond akaba yararirimbye yambaye imyenda y’igisirikare cya Tanzania.

hgf

Iyi niyo baruwa Diamond yanditse asaba imbabazi igisirikare cya Tanzania

g

Diamond n'itsinda rye baririrmbye bambaye imyenda y'igisirikare cya Tanzania

Nyuma y’iki gitaramo Diamond akaba yarahise ahamagazwa n’inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cya Tanzania aho byavugwaga ko ashobora gufungwa hagati y’imyaka 2 n’itatu.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwayezu Joseph9 years ago
    Guhina Umwenda Wa Gisirikare? Izahanwe.
  • dada9 years ago
    Ko mbona mu Rwanda abahanzi babiririmbana uko bishakiye??! cg baba babiabiye uburenganzira , ntekereza ko nawe ikosa wenda nuko atabisabye mbere
  • mbaza9 years ago
    ubundi se yabikuye hehe ko aricyo kibazo???
  • 9 years ago
    Nibamureke ntakabi kiwe??





Inyarwanda BACKGROUND